00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya UGHE Rwanda yigisha nka Havard iratangira 2019 mu isura nshya (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 December 2018 saa 11:59
Yasuwe :

Kaminuza Mpuzamahanga igamije kugeza Ubuvuzi kuri bose (University of Global Health Equity/UGHE) yigisha nka Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imaze imyaka itatu ikorera ku butaka bw’u Rwanda.

UGHE Rwanda izatangira umwaka utaha mu isura idasanzwe kuko kuva muri Mutarama 2019 izimukira ku cyicaro gikuru kiri mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera.

Inyubako nshya z’iyi kaminuza zubatse ku buso bwa hegitari zisaga 100. Izubakwa mu byiciro bine aho izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 1000 buri mwaka.

Imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere kizakira abanyeshuri 100 yatwaye asaga miliyoni $7, akabakaba miliyari 6 Frw.

Iyi nyubako ifite inyubako esheshatu zirimo izaba ikoreramo ibiro by’abayobozi, isomero rikoresha ikoranabuhanga n’irikoresha ibitabo, hari kandi laboratwari, ibyumba by’amashuri n’amacumbi y’abanyeshuri, abarimu n’abakozi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasuye iyi nyubako ku wa 18 Ukuboza 2018, ashima aho imirimo yo kuyubaka igeze.

Yavuze ko ku wa 18 Mutarama 2018 abanyeshuri ba mbere bazaba bayitangiyemo amasomo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Guverineri Gatabazi, yavuze ko Kaminuza ya UGHE itanga ubumenyi buhanitse, ndetse ifite ibikorwa remezo bifasha umunyeshuri kwiga neza.

Yagize ati “Iri shuri rizigisha mu buryo bugezweho, rifite amasomero meza agezweho. Ryubatse ku buryo buri ku rwego rwo hejuru ku buryo nta wavuga ngo ni uko ari muri Afurika ntabwo najya kwigayo kuko n’umuntu uturutse i Burayi yaza kuhigira.”

Yakomeje avuga ko “Ni mu rwego rwo kuzamura agaciro n’ireme ry’uburezi butangwa mu gihugu ku buryo abantu bajyaga gushaka za kaminuza mu mahanga bazisanga mu Rwanda.”

Kaminuza ya UGHE yashinzwe mu 2015, n’Umushinga ‘Inshuti mu Buzima’ (Partners in Health) hagamijwe gutanga impamyabumenyi kuva ku Cyiciro cya Mbere cya Kaminuza (Undergraduates) kugeza ku cya Gatatu (Master of Science in Global Health Delivery/ MGHD).

Ahari kubakwa iyi kaminuza himuwe imiryango 120 yahawe ingurane. Inyigo yo kubaka icyiciro cya kabiri cy’inyubako za kaminuza izakorwa mu 2019.

Guverineri Gatabazi yavuye i Burera anasuye ahari kubakwa icumbi rigenewe abarwaza bazana abarwayi ba kanseri mu Bitaro bya Butaro. Ryatangiye kubakwa mu 2017, bikaba byitezwe ko mu 2019 rizatangira gukoreshwa.

Dr. Agnes Binagwaho asobanura ibijyanye n'imyigishirize uko bizaba bimeze muri iyi kaminuza
Guverineri Gatabazi na Meya w'Akarere ka Burera (wambaye umupira w'umuhondo) n'abandi bayobozi baherekeje Guverineri
Guverineri Gatabazi n'itsinda ryamuherekeje imbere mu byumba bigize inyubako
Guverineri Gatabazi yasobanuriwe ibijyanye n'imiterere y'iyi kaminuza n'uko icyiciro cya mbere cyubatswe
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney
Ibyangombwa birimo intebe byamaze kugezwa muri iyi kaminuza
Ifite inyubako zidasanzwe
Imbere mu nyubako ahazajya hakorerwa inama niho Guverineri Gatabazi yakoresheje ageza ijambo ku bari bitabiriye igikorwa cyo gusura imirimo yo kubaka kaminuza
Kaminuza ya UGHE izaba yubatse ku buso bwa hegitari zigera ku 100
Kureba iyi nyubako biteye ubwuzu
Dr Agnes Binagwaho wigisha muri Kaminuza ya UGHE (iburyo), Guverineri Gatabazi (hagati) na Meya w'Akarere ka Burera, Uwamariya
Bafata ifoto y'urwibutso ahari kubakwa iyi kaminuza ya UGHE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages