Ni igikorwa cyabaye ku wa 19 Gicurasi 2017, bakora urugendo rwo kwibuka rwahereye ku cyicaro cya UTB Kicukiro rugera ahahoze Eto Kicukiro, ahiciwe Abatutsi benshi.
Nyuma y’uru rugendo, abanyeshuri, abayobozi b’iyi Kaminuza n’abandi basuye u Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, aho basobanuriwe amateka yarwo ndetse n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi mukuru akaba ari nawe washinzwe UTB, Mukarubega Zulfat, yasabye Abanyarwanda gukomeza gusigasira ibyiza u Rwanda rwagezeho mu myaka 23 ishize rushegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, anasaba urubyiruko by’umwihariko abarokotse Jenoside gukomeza ubupfura bafite bakirinda kwiyandarika.
Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu, Twahirwa Emmanuel, yasabye urubyiruko kwirinda icyasubiza u Rwanda mu icuraburindi nk’iryo rwanyuzemo, urubyiruko rw’icyo gihe rubigizemo uruhare, by’umwihariko bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside
Hanatanzwe ubuhamya busobanura ukuntu Abatutsi biciwe i Nyanza bishwe urw’agashinyaguro, hakinwa udukino, imivugo n’indirimo zitandukanye zigaruka ku mateka ya Jenoside hanatangwa ibiganiro bivuga ku butwari bw’Ingabo za FPR Inkotanyi zagize mu kubohora igihu no kurokora Abatutsi ndetse hacanwa urumuri rw’icyizere.
Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwibuka imiryango y’abanyeshuri n’abakozi b’iyi kaminuza n’abandi Batutsi bishwe bazira ubusa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



















TANGA IGITEKEREZO