00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza zasabwe kujya zigenzura abarimu n’abanyeshuri bakoresha Ikinyarwanda

Yanditswe na Habimana James
Kuya 12 November 2018 saa 09:43
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), byabwiye abayobozi bakuru ba Kaminuza kujya bagenzurira bugufi uko ururimi rw’Icyongereza rukoreshwa, kuko ngo bigaragara ko rukiri ikibazo mu barangije amashuri.

Nubwo nta bihano bivugwa ko bizatangwa kubazafatwa bakoresha ururimi rw’ikinyarwanda, izi nzego zishinzwe uburezi ziravuga ko gukoresha Icyongereza bikwiye kuba umuco uranga abarimu ndetse n’abanyeshuri.

Iki kibazo cyagarutsweho ubwo Minisiteri y’Uburezi n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, bahuraga n’abayobozi bakuru ba Kaminuza ndetse n’abungirije, mu rwego rwo gukemura ibibazo bikigaragara birimo ireme ry’uburezi riri hasi.

Baganiraga no ku kibazo cy’abanyeshuri barangiza muri Kaminuza bamwe batazi kwandika ibaruwa isaba akazi, ndetse na bamwe mu banyeshuri usanga badashobora kujya imbere y’abantu ngo bashobore kwisobanura mu rurimi rw’Icyongereza.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Emmanuel Muvunyi yagize ati “Ku bijyanye n’Icyongereza twarebye dusanga mu myaka 10 ishize hari byinshi byakozwe mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza ariko twasanze tugifite inzira ndende mu kumenya ururimi rw’icyongereza”.

“Haratekerezwa ko abarimu bose mu gihe bigisha bagomba kujya bigisha mu cyongereza, mu gihe kandi abarimu barimo baganira ibijyanye n’amasomo bagomba kujya bavuga mu cyongereza n’ibindi bikorwa byose byo gusabana hagati y’abanyeshuri bikwiye kujya bikorwa mu cyongereza, twasanze kuba twese duhuriye ku rurimi rw’Ikinyarwanda ni byiza ariko binatuma tudindira cyane mu gushaka kumenya urundi rurimi.”

Yakomeje agira ati “Usanga abarimu bigisha mu Kinyarwanda kuko ngo iyo bigishije mu cyongereza abanyeshuri ntibasubiza, ariko iyo bavuze mu Kinyarwanda nibwo bavuga, ibi bigaragaza ko hari ikibazo cy’ururimi, Kaminuza zose zasabwe gushyiraho ahantu aho abanyeshuri bazaba bimenyereza kuvuga icyongereza, hazabaho n’ibiganiro ku buryo abanyeshuri bagira umuco wo kuvuga urwo rurimi”.

Kugeza ubu hari ikibazo cy’abanyeshuri barangiza muri Kaminuza bajya ku isoko ry’umurimo ugasanga ntibakora akazi neza, biterwa n’uko baba batarabonye ubumenyi, iyi nama yemeje ko hashyirwamo imbaraga ndetse hagashyirwaho amasomo umunyeshuri utazatsinda iryo somo ntajye yimuka ngo ave mu mwaka umwe ajye mu wundi.

Dr Muvunyi avuga ko hagiye kujya habaho kandi kizamini kidatangwa ku rwego rw’ishuri ahubwo gitangwa ku rwego rw’Isi, aho abanyeshuri bazasabwa kujya bagikora kandi bagitsinde.

Kaminuza zisanga ikibazo cy’ururimi gihera aho abana bavuka

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Amasomo, Ubushakashatsi n’Imyigire muri Kaminuza ya UTB, Prof Dr. Tombola Gustave, nawe avuga ko koko hari ikibazo cy’abanyeshuri barangiza Kaminuza nta rurimi bazi, ariko ngo ikibazo usanga gihera mu miryango aho abana baturuka.

Prof Dr. Tombola avuga ko usanga umwana yirirwa ku ishuri yiga ururimi, ariko yagera mu rugo ugasanga atangiye kuvuga ikinyarwanda.

Agira ati “Ikigaragara ni uko koko hari amashuri makuru na za Kaminuza aho abanyeshuri bamwe barangiza batazi no kwandika urwandiko, icyongereza kirigishwa ariko imbogamizi zikunze kugaragara ni uko usanga umunyeshuri iyo avuye ku ishuri ajya mu rugo agatangira kuvuga ikinyarwanda, yagera hanze agahura na mu genzi we w’umunyarwanda bakavuga ikinyarwanda, iyo ni imbogamizi ihari.”

Avuga ko kuba u Rwanda rufite ururimi rumwe bidafasha abantu kumenya icyongereza. Avuga ko iyo urebye ibindi bihugu bivuga neza icyongereza bigira indimi nyinshi, nk’aho usanga igihugu nka Nigeria bafite indimi 400, kugira ngo rero bagire ururimi rubahuza bakoresha icyongereza, iyi ikaba ari yo mpamvu u Rwanda rufata iki kibazo mu buryo bwihariye.

Dr Muvunyi (ibumoso) avuga ko bitumvikana uko umunyeshuri arangiza Kaminuza atajya imbere y'abantu ngo ashobore kwisobanura
Abayobozi ba Kaminuza barasabwa kugenzura ikoreshwa ry'Ikinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages