Izo mashini zikora ibikoresho by’ubwubatsi nk’amadafari, bavuga ko bazihawe n’umuterankunga w’Umunya-Korea nyuma yo kuganira n’umwe muri bo witwa Ntamugabumwe Olivier, wabwiye Radio Rwanda ko babuze ahantu hari amashanyarazi bashobora kuzikoreshereza ndetse ngo aho basabwe kuzijyana nta mashanyarazi ahegereye.
Ati “Amafaranga y’ifuru (yo kuyatwikiramo) tugiye kuyabona, dufite ikibazo gusa cy’ahantu twashyira izi mashini kuko aho twagombaga kuzishyira, Umurenge wari watwemereye kuhaduha, nta mashanyarazi abayo kandi izi mashini zikoresha amashanyarazi uretse ko zidakoresha menshi [...] Ubwo rero ikibazo ubu dufite, icyaduha ubutaka ibindi byose byakemuka.”
Mugenzi we yavuze ko baramutse bafite aho gukorera, izo mashini zitarinda gupfa ubusa, ko bashobora no kujya kwaka inguzanyo muri Banki bakazibyaza umusaruro.
Undi yagize ati “Ububumbyi bwa gakondo burimo kugenda bukendera none na byabindi twakoraga bigezweho twacururizaga i Kigali, baravuze bati ‘ni akajagari’. Izi mashini rero urumva ko zari zije ari inyunganizi ku buryo bwo gutera imbere kwacu none urabona ntabwo ziri gukora.”
Nubwo aba babumbyi bavuga gutya, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwo buvuga ko hatabayeho uburyo bunoze bwo gusangira amakuru nyuma yo guhabwa izo mashini cyane cyane ku mikorere yazo.
Umuyobozi Wungirije w’ako Karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Prisca, avuga ko hagiye kurebwa icyakorwa mu minsi ya vuba.
Ati “Mu kuzizana rero, yaraje azibika iwe, ariko ubuyobozi aho tubiboneye tugiye kumufasha tumushyigikire. Mwumvise ko anavuga ko yazisabye anatekereza bagenzi be, tunabafashe n’uburyo bwo kwishyira hamwe kugira ngo bitazavamo amakimbirane.”
Uyu muyobozi yavuze ko nubwo abo babumbyi bavuga ko basabwe kuzijyana mu cyanya cyahariwe inganda, ngo mu gutangira si ngombwa ko bazijyanayo ahubwo bazijyana hafi y’aho bakura ibumba bakoresha, bakegerezwa ibyo bakenera hafi.
Gusa aba babumbyi banagaragaje ko bafite ubumenyi buke bwo gucunga izo mashini, bagirwa inama yo kongera gushakisha uwazibahaye akabafasha kuzicunga no kuzirinda icyazangiza.



















TANGA IGITEKEREZO