00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Abagenzi n’abatwara ibinyabiziga bakanguriwe gukoresha neza umuhanda

Yanditswe na

Faustin Ntakirutimana

Kuya 15 August 2014 saa 01:39
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyentwari yasabye abagenzi n’abatwara ibinyabiziga kujya buri gihe bitwararika bakirinda icyatuma bakora impanuka. Ibi Umuyobozi w’Intara yabitangarije mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi muri aka Karere.
Uretse abatwara ibinyabiziga kandi, Guverineri Munyentwari yibukije ba nyiri kompanyi zitwara abagenzi kujya buri gihe bakurikirana abashoferi babo bakamenya (…)

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyentwari yasabye abagenzi n’abatwara ibinyabiziga kujya buri gihe bitwararika bakirinda icyatuma bakora impanuka. Ibi Umuyobozi w’Intara yabitangarije mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi muri aka Karere.

Uretse abatwara ibinyabiziga kandi, Guverineri Munyentwari yibukije ba nyiri kompanyi zitwara abagenzi kujya buri gihe bakurikirana abashoferi babo bakamenya imyitwarire yabo mu muhanda, kandi bagakoresha “Controle technique” y’imodoka zabo ku gihe kugira ngo hirindwe impanuka za hato na hato.

Guverineri Munyentwari yashimangiye ko umutekano wo mu muhanda ureba buri wese. Yagize ati “Yaba umunyamaguru, yaba abatwara ibinyabiziga, buri wese asabwa kugenda neza mu muhanda buri gihe akajya azirikana ko amagara aseseka ntayorwe”.

Abitabiriye gahunda yo kurwanya impanuka

Yakomeje avuga ko bazakomeza gusobanura uburyo bwo gukoresha umuhanda ndetse hakabaho ibiganiro bihoraho byihariye byo kwibukiranya amategeko y’umuhanda.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana nawe wari witabiriye iki gikorwa yagarutse ku myitwarire igomba kuranga abakoresha umuhanda, kugira ngo hirindwe ko impanuka zikomeza gutwara ubuzima bw’abantu.

Umuyobozi wa Polisi yavuze ko bazakomeza gufatanya n’ubuyobozi bwite bwa Leta ku gukangurira abagenzi kwita ku mabwiriza arebana no kugendesha ikinyabiziga no kwirinda umuvuduko ukabije kuko ari cyo kintu kiri ku isonga mu guteza impanuka zo mu mihanda. IGP Emmanuel Gasana yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda icyatuma bashyira mu kaga ubuzima bw’abo batwaye kandi bagakurikiza amategeko y’umuhanda nk’uko baba barabiherewe impushya zo gutwara.

Urugendo rwo gukumira impanuka

Yavuze ko nka Polisi y’igihugu bazakomeza kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo ariko asaba n’abaturage kubigiramo uruhare kugira ngo habeho gusenyera umugozi umwe.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, Uwineza Claudine Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu nawe yakomeje avuga ko ku bufatanye na Polisi, bazakomeza ubukangurambaga muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, kugira ngo hakumirwe impanuka.

Iki gikorwa cyaranzwe kandi n’urugendo rwo kwamagana impanuka zo mu muhanda rwatangiriye ku kigo cy’amashuri abanza cya Gihinga rusoreza ku Kamonyi aho aba bayobozi basize amarangi ku gice cy’umuhanga cyahariwe abagenza amaguru ngo bambukiranye umuhanda (zebra crossing).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages