Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2017, nibwo abakozi ba AGESPRO bahaye amakoperative abiri y’abarokotse jenoside akorera mu Murenge wa Rugarika n’uwa Rusatira muri Kamonyi miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, azabafasha kwiteza imbere mu mishinga yabo itandukanye.
Umuyobozi Ushinzwe Abakozi muri AGESPRO, Gatera Egide, yatangarije IGIHE ko bahisemo gufasha aya makoperative y’abagore barokotse jenoside kugira ngo babereke ko hari abantu bahora babatekereza.
Yagize ati “Ibi n’ibikorwa dukora buri mwaka ariko by’umwihariko twahisemo gufasha aba babyeyi mu rwego rwo kubereka ko hari abantu bahora babibuka bazi n’ubuzima bubi banyuzemo.”
Umuyobozi wa Koperative ya Duteraninkunga igizwe n’abagore 54, Alphonsine Mukarutamu, we yavuze ko bishimiye iyi nkunga bahawe kuko izabafasha kwiteza imbere.
Yagize ati “Turishimye cyane kubera iyi nkunga duhawe cyane ko izadufasha kwiteza imbere kuko aya mafaranga tuzayakoresha mu gutunganya umurima wacu w’ibitoki turusheho kubona umusaruro utubutse.”
Nyuma cyo kuremera abapfakazi ba Jenoside, abakozi ba AGESPRO banasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi basobanurirwa amateka y’uburyo Abatutsi bari batuye muri aka gace bishwe urw’agashinyaguro n’inzira y’umusaraba abayirokotse banyuzemo.



















TANGA IGITEKEREZO