Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Umugiraneza Marthe, yabasobanuriye amateka ya Jenoside yabereye mu karere ka Kamonyi, aho bavanaga abana mu mugongo wa ba nyina mu Murenge wa Nyarubaka bakabica mbere ya ba nyina babakubise ku biti.
Hari kandi n’Abatutsi b’ahitwa ku Kayumbu bishwe n’abarindaga Perezida wariho icyo gihe, mu gihe hari n’abishwe n’Abarundi bakabangiriza n’imitungo nyuma bakabura ababishyura.
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kamonyi Murenzi Pacifique yavuze ko n’ubwo muri aka karere habaye amateka adasanzwe ya Jenoside , ariko ubu abacitse ku icumu bamaze gutera imbere n’ubwo hari ibibazo bitandukanye bagifite birimo inzu zabo zigikeneye gusanwa n’abasahuriwe imitungo n’Abarundi batarishyurizwa mu Mirenge ya Mugina na Nyamiyaga.
Byakunda Faustin umuyobozi mukuru w’iyi banki yavuze ko buri mwaka bafata umwanya bakajya gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bagaha icyubahiro abayizize bakanatera inkunga n’abayirokotse.
Yagize ati “ ni uguha icyubahiro abacu bazize Jenoside tukabunamamira, tukanifatanya n’abacitse ku icumu, tukabakomeza tukanabashyigikira.”
Ikindi ngo nuko baba bagamije kwigisha abakozi babo amateka y’igihugu bakaba ariyo bubakiraho. Kuri uru rwibutso ngo bahigiye amateka ababaje, niyo mpamvu baharanira ko Jenoside itakongera kubaho ukundi ndetse biyemeje kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abakorera iyi banki bemeye guha mu gihe cya vuba inka 5 zizahabwa imiryango itishoboye y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, izagenwa n’ubuyobozi bw’uyu Murenge.
Iyi banki kandi irimo gutegura abanyeshuri batanu ifatanyije na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside bazafashwa, ikabishyurira kaminuza nyuma ikabaha akazi.
Iyi banki ifite hafi amashami 20 mu Rwanda n’ abakiliya basaga ibihumbi 50, bamaze kwizigama miliyari zisaga 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
[email protected]
twitter:@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO