Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mu masaha ayingayinga saa sita z’ijoro ari bwo abo bana (uw’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 7 n’undi w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 5) bahiriye mu nzu, abaturanyi barahuruza, bafatanya na Polisi kubatabara, bakurwa muri iyo nzu bahita bajyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma, ariko ntibabasha kuramirwa.
Nyina ubabyara avuga ko byabaye mu gihe yari agiye ku iduka kugura buji, ariko ntabwo abihurizaho n’abaturanyi, kuko bo bavuga ko we n’umugabo we bari bibereye mu kabari, gusa iyo nkongi bikaba bikekwa ko yaba yaturutse kuri buji abo bana bari bacanye, gusa mu gihe Polisi igikora iperereza hakaba hataratangazwa impamvu nyakuri.



















TANGA IGITEKEREZO