Ku wa Kane tariki 5 Ukwakira 2023, nibwo aba bakobwa babyaye imburagihe uko ari 22 bahawe imashini zidoda n’umuryango udaharanira inyungu wa Rwanda True Hope VTC.
Uretse aba bakobwa 22 bahawe izi mashini zidoda hari n’abahungu umunani nabo bo mu miryango itishoboye bigishijwe gukanika ibinyabiziga mu gihe cy’amezi ane banahabwa ibikoresho bizajya bifashisha muri uwo mwuga mu rwego rwo kugira ngo uzabafashe kwiteza imbere.
Uru rubyiruko rwigishijwe imyuga rukanahabwa ibikoresho ndetse rukanishyurirwa ahantu ruzakorera mu gihe cy’amezi atatu rwabwiye IGIHE ko rwabyishimiye kuko bigeye gutuma narwo ruva mu bukene.
Umukobwa witwa Redempta Uwumukiza yagize ati “ Nari mbayeho nabi no kubona igikoma cy’umwana wanjye byari ikibazo gikomeye kuko mvuka mu muryango ukennye ariko kuba mpawe imashini naranamenye kudoda neza ndizera ko ngiye kujya nikemurira ibibazo bitandukanye nahuraga nabyo bityo nanjye nkatera imbere nk’abandi.”
Uwitwa Uwawe Pélagie we yagize ati “ Nanjye mfite umwana w’umwaka umwe n’amezi icyenda ariko wumve ko kubona icyo kumugaburira byari ikibazo ariko ubu ngiye gutangira gushakisha ibiraka kandi ikindi cyiza ni uko batwishyuriye ahantu tuzajya dukorera ku buryo ubu natwe tugiye gukirigita ifaranga.”
Umuyobozi w’Umuryango udaharanira inyungu wa Rwanda, True Hope VTC Nkurikiyiman Viateur, yavuze ko bahisemo gufasha aba bana bitewe n’uko bari babayeho mu buzima bugoye cyane ko bavuka mu miryango ikennye.
Ati “Twabahisemo kuko wabonaga babayeho mu buzima bugoye ndetse icyo bizabafasha ni uko bizabateza imbere ubwabo n’imiryango yabo kuko ubu bagiye kujya ku isoko ry’umurimo bahangane n’abandi, binjize amafaranga bityo bikemurire ibibazo bahura nabyo kandi icyiza ni uko twanabishyuriye ahantu bazakorera mu gihe cy’amezi atatu.”
Izi mashini n’ibikoresho byose by’ubukanishi ndetse n’amafaranga yo kubigisha imyuga no kubishyurira aho bazakorera byose hamwe bifite agaciro k’agera kuri miliyoni 8,5 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!