00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Abanyeshuri basaga 10 barwariye munda rimwe hacyekwa amarozi

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 7 March 2015 saa 01:34
Yasuwe :

Abanyeshuri biga mu ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ku kigo cya Muganza, mu murenge wa Karama, mu karere ka Kamonyi , bafashwe bataka mu nda nyuma yo kurya igisheke cyari cyazanywe na mugenzi wabo ku ishuri ku wa gatanu tariki ya 6 Werurwe abaturage bacyeka babaroze.

Ubuyobozi buvuga ko harwaye umwe n’abandi bakishyiramo ko barwaye.

Umwe mu babyeyi batakaga yabwiye IGIHE ko umwe mu bana yazanye igisheke ku ishuri , akagisangira na bagenzi be bari hagati y’icumi na 15, nyuma gato yo ku kirya bagatangira kubabara mu nda umwe umwe.

Abanyeshuri bariye igisheke bose batatse kubabara mu nda

Avuga ko bacyetse ko icyo gisheke cyari kirimo uburozi.

Ati “ Ntibyumvikana ukuntu abana bagera kuri 15 bose bariye kuri icyo gisheke baribwa mu nda! birashoboka ko icyo gisheke cyari kiroze.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama Sebagabo Francois, we yavuze ko abana bavugaga ko barwaye mu nda ari 10 gusa.

Yagize ati “ Ntabwo ari ukubahumanya ni ubwoba bagize , kuko umwana umwe mu bariye kuri icyo gisheke yafashwe ataka mu nda, n’abandi bose bakiriyeho batangira gutaka. Ntawahita yemeza ko igisheke cyari gihumanye.Twahoze tuvugana n’ababyeyi babo batubwiye ko ari bazima nta kibazo bafite.”

Sebagabo ayakomeje avuga ko abana bajyanwe ku kigo nderabuzima cya Kayenzi, bakabaha imiti igabanya ububabare ubu bose bakaba batashye iwabo bameze neza.

Yongeyeho ko umwana wari wazanye iki gisheke nawe yakiriyeho kandi we akaba ntacyo yigeze ataka, bikaba bishoboka ko aba banyeshuri ari ubwoba bagize.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages