Abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batuye mu kagari ka Nkingo, mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi bahawe amatungo magufi n’Umuryango w’ubutabazi ushingiye kuri Kiliziya Gaturika, Catholic Relief Services.
Umudugudu wa Nyamugari utuwemo n’imfubyi, incike n’abagizwe abapfakazi na Jenoside yakorewe Abatutsi nibo basuwe na CRS, buri muryango uhabwa ihene ebyiri.
Nzayisenga Samuso, umukozi ushinzwe imiyoborere muri CRS, yatangaje ko buri mwaka mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi n’abayobozi ba CRS bifatanya n’abacitse ku icumu aho batuye, akaba ariyo mpamvu bahisemo gusura no gufasha abarokotse batishoboye bo mu Mudugudu wa Nyamugari.
Umuyobozi wa CRS mu Rwanda, Marie-Noella-Senyana-Mottier yagize ati “Kuva mu mwaka 1960 CRS itangiye gukorera mu Rwanda yashyize imbere kwita ku batishoboye, kugira ngo babashe kuzamura imibereho yabo”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Umugiraneza Marthe, wavuze mu izina ry’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, yashimiye CRS ku gikorwa cyizayakoze, asaba abahawe ihene kuzifata neza zikororoka.
Umudugudu wa Nyamugari utuwe n’abacitse ku icumu 105 bari mu miryango 28. Amazu awugize yubatswe ku nkunga y’ Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda TPIR, andi yubakwa na FARG mu 1998.



















TANGA IGITEKEREZO