Abaturage bo mu Kagari ka Ruyanza bamurikiwe “Poste de santé” ya Gatagara; iri vuriro rito rije mu rwego rwo gufasha abaturage kugera kuri serivisi z’ubuvuzi bugufi yabo. Iri vuriro riherereye mu Murenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi ryatashywe ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 09 Ukwakira 2014.
Uwera Marie Alice, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage yavuze ko mu minsi mike ritangira gukora neza kuko hagikusanywa ibikoresho byose bikenewe.
Uwera yijeje abaturage ko akarere kabifite ku mutima kandi ko bazakomeza kubishyiramo imbaraga ku buryo ibikenewe byose biboneka vuba; kandi ngo ibikoresho by’ibanze byamaze kuhagera ngo igisigaye ni abakozi mu gihe cya vuba nabo baraba babonetse iyi “poste de sant” ya Gatagara itangire gukora ku mugaragaro.
Umwe mu baturage bo muri uyu Mudugudu Gasengayire Alvera yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, avuga ko ibi byose babikesha imiyoborere myiza yo nkingi y’iterambere rirambye bagenda bageraho. Yashimangiye ko ubu we na bagenzi be batazongera kurembera mu rugo cyangwa ngo babe batakaza ubuzima bwabo mu gihe bagana aho serivisi z’ubuzima ziri; kuko begerejwe iby’ibanze byose birimo n’izi “poste de santé” ndetse n’Ikigo Nderabuzima cya Nyarubaka (Nyagihamba) kikaba kibari hafi.
Iri vuriro ryubatswe ku nkunga ya VUP Umurenge, iyi ikaba ari gahunda ya Leta yo gufasha abaturage bo mu mirenge ikennye kuva kuri uwo murongo nabo bagatera imbere hibandwa cyane ku kubegereza ibikorwa remezo birimo amavuriro, amazi meza, amashanyarazi, imihanda ikoze neza n’ibindi.
Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka Epimaque Munyakazi abisobanura; ngo iri vuriro rito rizafasha abaturage b’aka Kagari ka Ruyanza igice kimwe cy’Akagari ka Kambyeyi ndetse n’abandi baturage bo mu Murenge wa Musambira b’abaturanyi babo. Munyakazi at “Iri vuriro rito ni igisubizo ku gusigasira ubuzima bw’abaturage kandi ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza y’u Rwanda”.
Iri vuriro rimurikiwe abaturage mu gihe hirya no hino mu gihugu bari mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, aho abaturage n’abayobozi babo bicara bakaganira kuri gahunda za Leta, ariko hakanabaho kubashishikariza kugira uruhare mu bibakorerwa no kubifata neza kugira ngo birusheho kubagirira akamaro.
Faustin Ntakirutimana
Ushinzwe Itangazamakuru/ Akarere ka Kamonyi



















TANGA IGITEKEREZO