Ku bufatanye n’Umuryango “Good Neighbors Rwanda”, abaturage bo mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Nyamiyaga, kuri uyu wa kane tariki ya 23 Gicurasi 2013 bamurikiwe Ivuriro ry’ibanze “Post de santé”, mu rwego rwo kubafasha mu kubona serivisi z’ubuzima mu buryo bwihuse bitabaye ngombwa ko bakora ingendo ndende.
“Good Neighbors” ni Umuryango utegamiye kuri Leta wo muri Koreya y’Amajyepfo ufasha mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza hirya no hino ku isi; birimo uburezi bw’abana,iterambere ry’umuryango,ubuzima ndetse no kurengera ibidukikije.
Nkuko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi RUTSINGA Jacques wafunguye ku mugaragaro iri Vuriro, yavuze ko rije ari igisubizo ku baturage ba Ngoma, kuko rimwe na rimwe byabagora kugeza umurwayi kwa muganga igihe yabaga arembye.
Rutsinga yashimiye umufatanyabikorwa “Good Neighbours Rwanda” kubera iki gikorwa cyiza cyo kwita ku baturage abereye Umuyobozi, yizeza uyu muryango kuzakomeza gufatanya nawo no mu zindi gahunda z’iterambere bateganya mu Karere ka Kamonyi.
SUNG HYUN LEE uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga “Good Neighbors” mu Rwanda, yasabye abaturage kuzakomeza kwita kuri iri vuriro, kuko bizatuma abana babo n’ababyeyi bagira ubuzima bwiza bushingiye ku bikorwa by’ubuzima begerejwe iwabo ku Midugudu.
Abaturage nabo bagaragagaje ko bishimiye iki gikorwa uyu muryango ubagejeje kuko bavunikaga kugira ngo bagera ahari ikigo nderabuzima. HABIMANA Martin umwe muri abo baturage, avuga ko ibi bigaragaza intera igihugu cy’u Rwanda kimaze kugeraho mu guteza imbere imibereho myiza ishingiye ku kugeza ibikorwaremezo ku baturage.
Iri vuriro rito rya Ngoma, ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 14, ariko rikaba ryarubatswe ku bufatanye bw’abaturage b’Akagari ka Ngoma bunganiraga uyu muryango babinyujije mu bikorwa by’umuganda.
Uretse iri vuriro ryatashywe, abashyitsi bari bitabiriye iki gikorwa beretswe aho uyu Muryango ugeze wubaka ibyumba by’amashuri ku kigo cya Ngoma, mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta y’uburezi bw’ibanze.
Inkuru ya Faustin Ntakirutimana
Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Kamonyi



















TANGA IGITEKEREZO