Ibyo biti byari biteganyirijwe kubakira abatishoboye ubwiherero, nyuma bikaza kugaragara ko byagiye bihabwa abandi batabigenewe batanze amafaranga, ababigenewe barabibura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu, yemereye IGIHE ko abakurikiranyweho icyo gikorwa ari abo bayobozi n’abaturage basanganywe ibyo biti batabigenewe.
Yagize ati “Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bugoba n’umukuru w’umudugudu wa Nyenge n’abandi baturage bagera kuri batatu bo muri uwo Mudugudu bakurikiranyweho na Polisi kwangiza ishyamba rya Leta.”
Yakomeje avuga ko batangiye kwitaba Polisi kuwa Kabiri w’icyumweru gishize, bamwe bagataha abandi Polisi ikabagumana; abayobozi nibo bafunze.
Nkurunziza yasobanuye ko abo bantu bagiye batema ibyo biti mu bihe bitandukanye, mu gihe byari byaremejwe ko bizahabwa abatishoboye bubaka ubwiherero ariko biza guhabwa abatabigenewe. Bakurikiranweho gutema ibiti 56.



















TANGA IGITEKEREZO