Ubwo IGIHE yageraga kuri iyi nyubako kuwa kane tariki ya 14 Gicurasi 2015, yasanze ibyiciro bitandukanye by’abakozi barimo abakoraga ibikorwa byo guhereza abafundi (Abayede), abasudira, abashyize amakaro mu nzu n’abasiga amarangi, bose baretse akazi.
Abasudira bo ubwabo bemeza ko bishyuza umwenda w’amafaranga asaga miliyoni n’ibihumbi Magana abiri.
Aba bakozi ngo babonye bamaze igihe badahembwa bageza ikibazo cyabo ku buyobozi bw’Umurenge wa Gacurabwenge iyi nzu yubatsemo, basezeranwa mu gihe cy’ icyumweru bazahembwa ariko ngo ntibyakozwa ndetse hinyongeyeho indi minsi.
Bavuga ko bamwe birukanywe mu nzu, abandi bagacika aho bikopesheje kubera kubura ubwishyu.
Kuwa kane, Abakozi bakora akazi k’ubuyede bari batonze umurongo bavuga ko bagiye guhembwa.
Uwitwa Karangwa Zerubabel yatangaje ko aberewemo umwenda w’amafaranga asaga ibihumbi 150 yakoreye mu mezi abiri, ndetse nayo yahawe mbere bwari mu buryo bubi.
Abasudira bahembwaga hagati y’ibihumbi bitandatu na birindwi, abayede bo byari igihumbi na Magana ane mu gihe abasiga iranga byari ibihimbi bitanu.
Mu kiganiro n’ Umuyobozi wa sosiyete Good Supply Company Ltd yatsindiye isoko ryo kubaka ibiro by’akarer, Ndangizi John, yavuze ko bamaze guhemba abo bakozi.
Yavuze ko bose bahembwe nta mafaranga yandi babasigayemo uretse ngo ayo baberewemo na rwiyemezamirimo wapatanye gusiga irangi yarangiza agata akazi.
Yavuze ko kandi abavuga ko baherukaga guhembwa muri Werurwe 2015 babeshya kuko ngo ayo bari bishyuzaga ari ayo muri minsi 15 itararangira.
Ku bijyanye na rwiyemezamirimo wahawe akazi iyi sosiyete ivuga yaje kugata, ngo abakozi yazanye bahawe nibo bahembwa, aho kuba we n’ubwo hari 12 yakoresheje yasabiraga ibihumbi bigera kuri 800 byo kubahemba.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, twagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kuri iki kibazo maze yaba Umuyobozi w’Akarere, Uwungirije ushinzwe ubukungu n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ntihagira n’umwe witaba telefone.
[email protected]
twitter :@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO