00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: ADEPR yoroje abagore 161 amatungo magufi

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 25 May 2014 saa 02:46
Yasuwe :

Itorero ADEPR ryagabiye abagore 161 bo mu Murenge wa Rugarika n’uwa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi, bakaba borojwe ihene mu rwego rwo gukomeza kubaka Umuryango Nyarwanda.
Buri wese muri aba bagore yahawe ihene imwe izamufasha kwizamura mu iterambere. Bamwe muri bo nta tungo na rimwe bagiraga abandi baragirirra bagenzi babo, nk’uko byagrutsweho mu buhamya bwabo.
Mukakalisa Leonce wari usanzwe aragirira mugenzi we utuye i Kigali, yagize ati "Iyi hene ADEPR impaye iranejeje cyane kuko (…)

Itorero ADEPR ryagabiye abagore 161 bo mu Murenge wa Rugarika n’uwa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi, bakaba borojwe ihene mu rwego rwo gukomeza kubaka Umuryango Nyarwanda.

Buri wese muri aba bagore yahawe ihene imwe izamufasha kwizamura mu iterambere. Bamwe muri bo nta tungo na rimwe bagiraga abandi baragirirra bagenzi babo, nk’uko byagrutsweho mu buhamya bwabo.

Mukakalisa Leonce wari usanzwe aragirira mugenzi we utuye i Kigali, yagize ati "Iyi hene ADEPR impaye iranejeje cyane kuko narimaze iminsi ndagiye ihene ya mugenzi wanjye utuye i Kigali”.

Yongeyeho ati “Kubera ukuntu nkunda korora nari narabuze aho nahera, iyi hene ngiye kuyifata neza njye nyahirira, ningira amahirwe ikajya ibyara abana babiri uko ibyaye, izabyara inshuro ebyiri gusa mpite mbonamo udufaranga two kwigurira n’inka, kuko ino aha inka y’ibihumbi 60 iraboneka".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu, Mazimpaka Egide, yabasabye abagabiwe amatungo kuzoroza abandi, ati “Ayo matungo muyafate neza azabafashe kwigira, muzoroze abandi duharanire kwiteza imbere. Uyu Veterineri twazanye, amatungo yanyu narwara muzamuhamagare aze ayavure”.

Yakomeje agira ati "Nk’Umurenge wa Kayumbu, turashimira cyane ADEPR kuko ni idini ridufasha cyane, kuko hano hari n’ishuri ryisumbuye rya ADEPR rifasha kurera abana”.

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Past. Jean Sibomana, yashishikarije abagore korora birinda kurya cyangwa kugurisha impano ati "Muri gahunda za ADEPR ntitwigeze twirengagiza umugore, kuko iyo umuteje imbere uba uteje imbere n’umuryango. Hari abo twigeze koroza, bukeye twumva ngo amatungo bahawe bayabaze barayarya”.

Yongeyeho ati “Nufata neza iri tungo rizororoka riguhe ifumbire, ryishyurire abana bawe ishuri, rikwishyurire ubwisungane mu kwivuza, kuko ntiwavuga ko umuryango wateye imbere mu gihe umugore adashobora kwivuza”.

Ubuyobozi bwa ADEPR muri uyu murenge bwanahuguye abagore ku kwihangira umurimo no kongera umusaruro, banahabwa imbuto zo gutera mu mirima yabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages