Ubusanzwe umugoroba w’ababyeyi n’urubuga rwashyiriwe abagoren’abagabo ngobajye bahuriramo bungurane ibitekerezo banakemure amakimbirane avuka mu ngo zabo cyangwamu baturanyi.
Amakuru dukesha Radiyo One, bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Buhoro mu Kagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge bemeza ko nta bakitabira ako kagoroba.
Umugore umwe ati “Nyine twaburaga ababyeyi. Twajyagayo tugasanga turi bakeya, bahise babyihorera ntibongeye kugaruka, kuko ibyo bahavugiraga twasangaga byabaye inkuru mu gasantere, twagiyeyo kabiri gusa.”
Abaturage bakomeje gushimangira ko aka kagoroba k’umubyeyi nta kakiba muri uyu murenge.
Umwe mu bari basanzwe yagize ati “Barabivugaga nyine bakabivugira hagati mu babyeyi bahita banga kongera gusubiraho, ubuse nakugezaho ikibazo cyanjye nk’aho wakinkemuriye ukagenda ugihererekanya kikaba inkuru nkakomeza?”
Ubuyobozi bw’Umurenge bwo bwemeza ko uyu mugoroba ukorwa, bukanongeraho ko ba Mutima w’urugo bakwiye kugira ibanga ry’ibyo baganiriye bakarushaho gukemura ibibazo bihari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Umugiraneza Marta ati “umugoroba urakorwa, kandi ufasha imiryango ibana mu makimbirane kuko twaje gusanga hari abagore bafata buringanire ukundi kuntu bagahora batinda gutaha banibagirwa zimwe mu nshingano zo kugira ibyo batunganya mu rugo.”
Yakomeje ko ba mutima w’urugo bakwiye kugira ibanga mu byo baganiriyemo ndetse anemeza ko ubuyobozi bugiye gukurikirana iki kibazo gishobora kuba imbogamizi mu rwego rwo kugira ngo uyu mugoroba ukomeze gukora neza.
Umugoroba w’Abayeyi watangijwe ku mugaragaro muri Werurwe 2013, ukaba ari urubuga ababyeyi (abagabo n’abagore) bahuriramo bakungurana ibitekerezo ku ngamba zafatwa n’abagize umuryango ngo urusheho kunoza imibanire yabo, bakumira kandi bakemura amakimbirane ashobora kuvuka mu ngo, mu baturanyi n’ahandi aho ari ho hose.



















TANGA IGITEKEREZO