Ba rwiyemezamirimo bafitanye amasezerano y’imirimo bakora mu karere ka Kamonyi, basabwe kuragwa n’imikorere inoze kandi ibyo basezeranye n’akarere bakabikora uko babyiyemeje bubahiriza igihe, kugira ngo akarere karusheho kugera kubyo kahigiye.
Byari mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’Akarere kuri uyu wa kane tariki 08 Mutarama. aba bafatanyabikorwa bongeye kwibutswa ko iyo bakoze neza imirimo bashinzwe bibahesha isura nziza bityo bagahora bafitiwe icyizere kandi ibyo bikorwa bikagirira akamaro Akarere.
Umuyobozi w’Akarere RUTSINGA Jacques yagize ati “Bafatanyabikorwa, mwibuke ko akarere gakorera ku mihigo kandi ko iba igomba kugerwaho ikanasuzumwa bityo ibyakozwe koko bigafasha abaturage.”
Uyu muyobozi yasabye kandi ba rwiyemezamirimo kubahiriza ibikubiye mu masezerano bakirinda gusondeka agira ati “Muhe agaciro gahunda nziza yo kubaka izina ndetse muribungabunge kuko iyo ukoze neza uba wiyamamaje.”
Rimwe na rimwe na rimwe ba rwiyemezamirimo bagira ibibazo bakicecekera ariko Meya Rutsinga yasabye ba rwiyemezamirimo kujya bavugisha ukuri kandi hakabaho mu buryo bunoze gusangira amakuru n’ubuyobozi bw’Akarere, bityo hagashakwa umuti ku bafatanije ariko hatirengangijwe amategeko.
Muri iyi nama habayeho kungurana ibitekerezo ku mishinga imwe n’imwe ikorerwa mu Karere, ngo hashakwe icyatuma irushaho kugenda neza.



















TANGA IGITEKEREZO