00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Bahangayikishijwe n’amavuta amenwa mu mazi buhiza imyaka

Yanditswe na

Izuba-Rirashe

Kuya 25 February 2015 saa 02:08
Yasuwe :

Abahinga mu Gishanga cya Bishenyi cyo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, batewe impungenge n’amazi avanze n’amavuta, aturuka aharimo kubakwa isoko rya kijyambere n’agakiriro, bakaba bayifashisha mu kuvomerera imyaka.

Aba baturage bavuga ko amazi avanze n’amavuta aza akivanga n’amazi bakoresha buhira imyaka, akaba ashobora kuyangiza, kuko ngo n’imyaka ihinze iruhande rw’aho anyura bavuga ko yababutse.

Mukakabano Dancilla, afite umurima iri hafi y’ahahingukira aya mazi aza anyuze muri ruhurura. Yabwiye Izuba Rirashe ko aherutse kurumbya ibijumba bitewe n’uko aya mazi aza akababura imigozi yabyo.

"aya mazi iyo bayarekuye araza akanyangiriza imigozi aba arimo amavuta utamenya aho aturuka bigatuma yangiza imyaka umuntu akaba yavuga ko abangamira umusaruro yari kuzabona”.

Ibi kandi bigarukwaho na Habyarabatuma Phocas uyobora Koperative Ubumwe Bishenyi, uvuga ko aya mazi arimo amavuta aza akivanga n’amazi buhiza imyaka.

"Dufite ikibazo kiremereye, hari amavuta ava mu isoko niba ari imashini boza ntitubimenya hari ayandi ava mu gakiriro ugasanga imyaka iruma bitewe n’ayo mazi yamanutsemo kandi noneho tukaba nta n’icyizere dufite cyo kuzahinga iriya mirima yo hafi kubera ko ariya mazi yamaze kwandura hagiyemo amavuta uramutse uyuhije ya myaka yakuma”.

Habyarabatuma akomeza avuga ko "hari imiyoboro MINAGRI yakoze amazi aramanuka akajyamo bikivanga ugasanga kuhira imyaka ni ikibazo tukaba dusaba ubuvugizi ku buryo ririya soko rwiyemezamirimo uryubaka hamwe n’agakiriro bareba uko bafata amazi kugira ngo areke kutwangiriza ayo tuvomeresha”.

Uretse kandi ngo kuba aya mavuta ari ikibazo ku bavomeresha aya mazi, ngo n’abatuye hakurya y’iki gishanga barayavoma ndetse ngo hari n’abayuhiza amatungo bikaba byagira ingaruka ku bantu no ku matungo.

N’ubwo aba baturage bavuga ibi ariko, ubuyobozi bushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Runda ndetse n’ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko iby’aya mavuta ntabyo buzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda Nyirandayisabye Christine yabwiye iki kinyamakuru ko rwose iyo ruhurura bivugwa ko ayo mazi anyuramo ntayo azi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages