Ntibari bakamenya amahirwe bafite kugeza ubwo abakozi b’ Ikigega cya Leta giteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF) babasuraga ku ishuri muri Kamena 2016, bakabashishikariza kwishyira hamwe, bakabahuza n’umukozi ubigira umushinga, bakabizeza ubwishingizi ku nguzanyo ndetse n’amahirwe bafite yo guhabwa inkunga itishyurwa.
Abahungu 15 n’abakobwa batatu babyumvise vuba maze bashinga koperative ‘Duharanire Kwigira’, bakomeza amasomo bizeye umurimo nibayasoza.
Aganira na IGIHE, Umuyobozi ‘iyi koperative, Rugira Léonce, yavuze ko bamaze gusoza amasomo bagannye BDF maze basubukura wa mushinga, BDF ibishingira 100% ku nguzanyo ya miliyoni ebyiri n’ibihumbi 989 ndetse ibahaho inkunga ya 50% na bo bakazishyura andi 50%. Inguzanyo bayihawe n’Umurenge SACCO muri Kamena 2017 maze bagura ibikoresho batangira gukora inzugi, amadirishya n’imbabura.
Rugira ati “Nta muntu twiganye wicaye ubusa. Amafaranga twayaguzemo imashini zitandukanye zirimo isudira, itera irangi ku bikoresho dukora, igonda ibyuma n’utundi dukoresho bitwara amafaranga agera kuri 1,600,000. Ubu turakora buri munsi, tugakora ibikoresho byo kugurisha kandi hari n’abantu baza bakadutwara hirya no hino kubakorera tubasanze iwabo.”
Iyi koperative yahawe amezi atatu yo kwitegura gutangira kwishyura inguzanyo igomba kwishyurwa mu myaka ibiri ariko bavuga ko biteguye kuyishyura neza ndetse bakazayirangiza bamaze kwigurira ikibanza cyo gukoreramo. Kuri ubu, iyi koperative yatijwe aho ikorera mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kamonyi.
Rugira yagize ati “Tuzayishyura neza rwose kuko akazi karimo kugenda neza kandi mu nguzanyo harimo inkunga ya 50%, ubwo tuzishyura hafi miliyoni imwe n’igice gusa. Urubyiruko leta itwitayeho rwose, baradufashije.”
Iyi koperative iracyakora izigama kugira ngo babashe kugura ibikoresho bihagije harimo ibyuma bikorwamo inzugi n’amadirishya ariko barateganya ko nibamara kwiyubaka bazagenera umushahara buri munyamuryango akiteza imbere.
Rugira yavuze ko n’ubu abanyamuryango bagenda babona amafaranga make avuye mu biraka babona naho amafaranga avuye mu byo bagurisha agashyirwa kuri konti ya koperative.
Ati “Iyo hari umuntu ubonye ikiraka, hari amafaranga agenera koperative kuko akoresha ibikoresho byayo na we akihemba.”
Niyodusenga Jean Claude, umunyamuryango w’iyi koperative, yavuze ko abantu bamaze kubayoboka kuko uwo bakoreye agenda akabazanira abandi kubera gushima ibikoreshoby’ubwubatsi bakora.
Uyu musore w’imyaka 19 yagize ati “Twize gukora inzugi zikomeye, tukazitaka zigasa neza kandi tukazirinda umugese. Ni ibintu twize mu gihe cy’umwaka wose ku buryo twabimenye neza.”
Koperative Duharanire Kwigira igurishiriza ibikoresho aho ikorera ariko irateganya kubigeza mu bacuruzi hirya no hino mu Karere ka Kamonyi.
BDF yatangiye mu 2011, ubu ikaba ifite ishami muri buri karere aho ifasha abasanzwe bafite imirimo bahanze n’abashaka kuyihanga binyuze mu gutanga ingwate ku nguzanyo baba bemerewe n’ibigo by’imari, gutanga amahugurwa ku gukora ubushabitsi (business) ndetse igatanga n’inkunga ku mishinga iba yatoranyijwe, hibandwa by’umwihariko ku ruryiruko n’abagore.



















TANGA IGITEKEREZO