Abatuye Akarere ka Kamonyi, barashima gahunda ya Leta yo kwegereza ubutabera abaturage binyuze mu rwego rubari hafi rwa MAJ (Maison d’acces à la Justice). Ibyo babihera ku buryo bakirwa n’abakozi b’uru rwego ndetse n’inama bagirwa, kuko zibafasha mu myanzuro bafata ku nzira zo kunyuzamo ibibazo byabo.
Gusa nubwo uru rwego rutaramenywa na benshi ku mpamvu zitandukanye, abarugannye nka Nyirahabimana Emiliana wo mu kagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge, avuga ko kuva mu mwaka wa 2010, yatangiye kwiyambaza abakozi ba MAJ ngo bamugire inama mu rubanza aregamo umwunganizi mu mategeko (avocat), wamuburaniye mu rubanza rw’umwana we wishwe n’imodoka yarangiza ntamushyikirize impozamarira.
Nyirahabimana agira ati “inama nagiriwe n’abakozi ba MAJ zamfashije gutsinda umuburanyi wanjye, kuva ku rukiko rw’ibanze kugera ku rukiko rukuru i Nyanza. Gusa ikibazo ni uko umuburanyi wanjye yanze gutanga ibyo urukiko rwamutegetse, ahubwo akaza kurega yitwaje irindi tegeko rishya rimurenganura.”
Kuba bivugwa n’uyu muturage ko abakozi ba MAJ bakira abaturage bafite ibibazo by’akarengane bashaka kujyana mu nkiko cyangwa se ibyageze mu nkiko, bakabagira inama y’uburyo bagomba kwitwara ndetse bakanabakorera n’imyanzuro yo gutanga ikirego, umukozi w’uru rwego rukorera ahitwa Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge, hafi y’urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge, Jean Leonard Karerangabo, avuga ko uru rwego ari ijisho rihagarariye Minisiteri y’ubutabera mu baturage, hagamijwe gushaka uburyo bwose ubutabera bunoze bwagera ku Banyarwanda bose nta kiguzi.



















TANGA IGITEKEREZO