Uyu mwana w’imyaka 12 y’amavuko, wigaga mu Seminari ntoya ya Kabgayi, ababyeyi be bamusize mu rugo bagiye mu bukwe bw’inshuti yabo kuri Noheli yabaye kuri uyu wa Gatatu.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Se w’uyu mwana yigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Remera Rukoma, umugore akaba umuganga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), uwo mwana akaba yari ubuheta bwabo.
Abo babyeyi ngo bajyanye mu bukwe n’abandi bana babo batatu we bamusiga ku rugo, batashye basanga amanitse mu mugozi w’inzitiramubu wungishije imigozi y’inkweto.
Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Gacurabwenge, Kayinamura Gérard, akaba ari nawe wasigariyeho umunyamabanga Nshingwabikorwa uri mu kiruhuko, yabwiye IGIHE ko bataramenya niba uwo yariyahuye cyangwa yarishwe akamanikwa.
Ati “Ababyeyi be batashye saa sita z’ijoro basanga umwana amanitse mu mugozi, bahise bamenyesha inzego z’ibanze natwe duhita tuhagera. Kugeza ubu umurambo ukaba wagejejwe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma. Ntituramenya icyabiteye.”
Kayinamura yavuze ko ababyeyi b’uwo mwana bavuga ko bamusize mu rugo kubera ko nta wundi muntu bari bafite wo kurusigaho kuko nta mukozi bafite.
Ati “Bakubwira [Ababyeyi be] ko ibyo kumusiga ku rugo bishobora kuba byaramukozeho ariko ubundi ngo nta kibazo bari bafitanye.”
Abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe batangaza ko akenshi kwiyahura kuba gufite aho guhuriye n’ibibazo byo mu mutwe uwiyahuye yari afite.
Polisi y’u Rwanda iheruka gutangaza ko abantu 121 bapfuye biyahuye mu mezi icyenda ya 2019, mu gihe ababigerageje bose hamwe ari 205.
Imibare y’Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko 60 % y’abagerageza kwiyahura baba bafite agahinda gakabije naho 90 % baba bafite imwe mu ndwara zo mu mutwe.



















TANGA IGITEKEREZO