Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane mu kabari gaherereye mu Kagari ka Ruyenzi. Uwo mugabo wishwe imyirondoro ye ntiramenyekana.

Amakuru aturuka muri ako kagari avuga ko intandaro yo gutera uwo mugabo icyuma ari uko yanywereye inzoga mu ako kabari akanga kwishyura bituma ashyamirana n’umuzamu waho amutera icyuma.

Uwo muzamu w’imyaka 24 y’amavuko bivugwa ko akomoka mu Karere ka Rulindo.

Abakekwaho icyo cyaha bose uko ari batatu bamaze gufatwa bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nk’uko byemeje n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre.

Yagize ati “Amakuru dufite ni uko uwo mugabo yanyoye ashaka kugenda atishyuye umuzamu waho aramutangira amutera icyuma. Ubu bose bamaze gufatwa ari uwo muzamu, nyir’akabari ndetse n’umukobwa wakoragamo.”

CIP Twajamahoro yavuze ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ku Ruyenzi mu gihe iperereza rigikomeje.

Umurambo w’uwo mugabo wajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Gihara kugira ngo woherezwe ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

[email protected]