Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza yatangaje ko umwe afite imyaka 22 undi akagira 31, bakaba barafatiwe mu Kagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda, ahagana saa moya z’ijoro ku itariki 15 Kamana 2015.
CSP Gashagaza akomeza avuga ko uwo mucuruzi yabwiye Polisi mu Karere ka Kamonyi ko ku itariki ya 1 Kanama 2015 abo bagabo bombi bamusanze aho acururiza i Nyamata, bamubwira ko bashaka kumwereka uburyo yakira vuba.
Ati “Yongeyeho ko bamubwiye ko uburyo bashaka kumwereka buzatuma akira vuba ari bwo abafite imiturirwa n’ubundi bukire mu Mujyi wa Kigali bakoresha".
Uwo mucuruzi ngo yavuze ko abo bagabo bombi bageze aho barerura bamubwira ko bashaka kumukorera amafaranga ndetse bamwereka imashini ebyiri n’impapuro bifashisha mu kuyakora.
Ngo banashyize zimwe muri izo mpampuro muri iyo mashini, basohoramo inoti nzima, bamwereka ko ari ayo bakoze muri izo mpapuro bari bamaze gushyira muri iyo mashini kandi mu by’ukuri ari inoti nzima bari babanje kuyishyiramo.
CSP Gashagaza yakomeje agira ati: "Bamaze kumwemeza ko bakora amafaranga bashingiye kuri izo noti nzima bari bamaze gusohora muri iyo mashini, abo bagabo bahise babwira uwo mucuruzi kubaha miliyoni n’ibihumbi magana inani y’amafaranga y’u Rwanda yo kujya kumugurira umuti azajya akoresha ayikorera.”
Ayo mafaranga uwo mucuruzi yavuze ko yayabahaye mu byiciro biriri, akaba yarabanje kubaha miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu (1,600,000) nyuma aza kubaha ibihumbi magana abiri (200,000).
Abo bagabo bamaze kubona ayo mafaranga, basigiye uwo mucuruzi ibyo bitaga imashini zikora amafaranga n’izo mpapuro.
Gusa ngo bakomeje kumuburagiza bamubwira ko bazamuzanira uwo muti nyuma, baza no kumusaba ibindi buhumbi magana abiri (200,000) bamubwira ko ari ibyo guha umuntu uzakura kode muri izo mashini zombi kugira ngo zitangire gukora.
Aho uwo mucuruzi atahuriye ko ari abatekamutwe ni bwo yahise abimenyesha Polisi ihita itangira kubashaka ndetse irabafata, bahita bajya gucumbikirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda mu gihe dosiye yabo yategurwaga ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
CSP Gashagaza akomeza avuga ko amafaranga y’amiganano atesha agaciro ifaranga ry’igihugu, ibi bikaba bigira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo, kandi iyo bigenze gutyo bigira n’ingaruka ku baturage.
Akomeza atanga inama ati “Buri wese akwiye rero kubyirinda kandi agatanga amakuru ku gihe ajyanye n’abayakora n’abayakwirakwiza ndetse n’abakora ibindi byaha".
Yabagiriye kandi inama yo kujya basuzuma neza inoti bahawe kugira ngo barebe ko ari nzima kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda igihe cyose bahawe cyangwa babonye ufite amafaranga y’amahimbano.
SP Gashagaza yagize ati: "Kwiha intego yo gukira vuba ni byiza ariko bigomba kutanyuranya n’amategeko. Abantu bakwiye kwirinda indonke ikomoka ku cyaha. Ufatiwe muri bene kiriya cyaha ndetse n’ibindi muri rusange arafungwa, rimwe na rimwe bikajyana no gucibwa amande, ibyo bikaba bidindiza iterambere rye, iry’umuryango we, ndetse n’igihugu muri rusange. Abantu bakwiye rero gukora aho gutega kubeshwaho n’indonke ziturutse ku cyaha".
Ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko “umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).”



















TANGA IGITEKEREZO