Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Jacques Rutsinga yabitangaje ubwo yasuraga abaturage Umurenge wa Nyarubaka kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Mata 2015.
Uyu muyobozi yavuze ko abanyarwanda basangiye umuco ndetse n’amateka kandi ko aribyo bakwiye gushingirwaho bakuramo isomo rituma bakomeza guharanira kubaka ejo heza h’igihugu.
Yagize ati “Ndi umuyarwanda igamije gusasa inzobe tukavugisha ukuri ku mateka yacu nk’Abanyarwanda, kandi ni umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo biganisha mu nzira nziza y’ubumwe n’ubwiyunge.”
Umuyobozi w’Akarere yakomeje avuga ko imiyiborere myiza igihugu gifite, ituma abaturage bisanzura mu gutanga ibitekerezo no kungurana inama n’abayobozi babo. Ibi ngo bizafasha gukomeza guteza imbere umuco w’imibanire hibandwa ku biganiro hirya no hino mu Midugudu biganisha kuri gahunda zubaka umuryango nyarwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Epimaque Munyakazi, yatangaje ko gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ bayumva neza kandi ko bazakomeza kwegera abaturage bakayibashishikariza bityo bakarushaho gutera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge.
Umwe mu baturage bo mu murenge wa Nyarubaka, Habimana Ildephonse yasobanuye ko we na bagenzi be, bamaze gusobanukirwa neza na gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.
Yakomeje ashumangira ko nyuma y’imyaka 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, hari ibimaze kugerwaho mu mibanire kandi ko bashyize imbere urukundo, kubahana n’ukwizerana bityo bakabana kivandimwe.



















TANGA IGITEKEREZO