00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Bibukijwe kwirinda gukoresha abana imirimo irenze ubushobozi bwabo

Yanditswe na

Faustin Ntakirutimana

Kuya 17 June 2015 saa 01:30
Yasuwe :

Ababyeyi barasabwa kwirinda gukoresha abana imirimo irenze ubushobozi bwabo, kuko bigira ingaruka ku mikurire yabo ndetse n’uburere bwabo muri rusange, bityo bikadindiza iterambere ry’igihugu.

Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Uwera Marie Alice, yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kamena 2015 ubwo yari mu Kagari ka Mbati mu Murenge wa Mugina, mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 25 umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umuyafurika.

Agaruka ku mavu n’amavuko y’uyu munsi, uwo muyobozi yavuze ko itariki nk’iyi mu 1976, ku isi yose haba hibukwa imyigaragambyo yabereye i Soweto mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho abanyeshuri batishimiye uburezi butagira ireme bahabwaga, maze basaba kwiga mu rurimi gakondo rwabo.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu munsi

Iyi myigaragambyo yari igamije guharanira uburenganzira bw’abanyeshuri ni yo yaguyemo abagera kuri 176.

Uwera Marie Alice yagize ati: "Kwizihiza uyu munsi ni uburyo bwo kongera kwibutsa ibihugu bigize uyu muryango ndetse n’isi muri rusange kurushaho gukora ibikorwa bibungabunga uburenganzira bw’abana no gufata ingamba zihariye zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana“.

Kuri iki kirebana n’uburenganzira bw’umwana, umuyobozi w’Akarere Wungirije yashimangiye ko bidakwiye ko abana bavutswa uburenganzira bwabo, aho usanga hakiri abana bakoreshwa imirimo itabagenewe cyangwa ivunaye bityo bikagira ingaruka mbi kuri ejo hazaza habo.

Iyaturinze Alice (ufite micro) uhagarariye abandi bana

Ku ruhande rw’abana, na bo barashimira Leta y’u Rwanda ko idahwema kugaragaza umuhate ku kwita ku burenganzira bwabo. Iyaturinze Alice umwana wari uhagarariye bagenzi be, yavuze ko bazakomeza kugaragariza ubuyobozi ahaba hakiri ikibazo ku guharanira uburenganzira bwabo, cyane cyane ku birebana no kwirinda ko abana bateshwa ishuri bakajya mu yindi mirimo itabagenewe.

Iyaturinze, arashishikariza bagenzi gukunda ishuri kuko ari umusingi w’ubuzima bw’igihe kiri imbere, ariko bakarushaho no gufatanya n’ababyeyi babo mu bikorwa biteza imbere igihugu, hibandwa ku kwita ku byo bashinzwe.

Imyaka 25 irashize uyu munsi wizihizwa hirya no hino ku isi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’Afurika iragira iti: “Duhagurukire rimwe, turwanye gushaka imburagihe ku mwana w’umunyafurika”. Mu Rwanda insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti“ Turusheho guhuza imbaraga twita ku burere mbonezamikurire y’umwana”.

Abana bacinya akadiho bishimira umunsi wabo

Faustin Ntakirutimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages