Mu kiganiro na IGIHE, Meya Rutsinga Jacques avuga ko bari ku gipimo cy’ubukene gikabije cya 49% ku buryo byari biteye impungenge bituma hashakwa umuti w’iki kibazo binyuze muri gahunda zitandukanye nka VUP, Girinka, ubuhinzi bw’umuceri, amashanyarazi n’ibindi; byahaye abaturage imirimo ibateza imbere.
Yagize ati “Imbaraga nyinshi twazishyize mu bikorwaremezo twongera ahageraga umuriro w’amashanyarazi abaturage bava kuri 2% mu mwaka wa 2011, bageze kuri 13% ubu, ndetse twita ku buhinzi bw’umuceri aho ubu ibishanga hafi ya byose muri aka karere bihingwamo umuceri”.
Aka karere kandi ngo kagabanyije ubukene bukabije ku ijanisha rya 6%, bavuye ku ijanisha rya 23% mu myaka ine ishize, bongera umubare w’imisoro uva kuri miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda, igera kuri miliyoni 900 ku mwaka.
Meya Rutsinga avuga ko ibyagezweho bizasigasirwa kandi ko ari ikimenyetso ko n’ibitaragerwaho bishoboka.
Yongeyeho ko ku bufatanye bwa buri wese bazarandura ubukene bahereye ku biva mu musaruro muri aka karere nk’imbuto n’imboga cyane cyane ko bashyizeho amahahiro yabyo yihariye, bakaba banawugurisha mu mujyi wa Kigali.
Mu mwaka wa 2012/13 kaje ku mwamya wa kabiri mu gihugu mu turere twesheje neza imihigo, mu mihigo ya 2013/14 kasubiye inyuma kagera ku mwanya wa 12 naho mu mwaka wa 2014/15, kaje ku mwanya wa 28.



















TANGA IGITEKEREZO