Iyi nkunga igera kuri miliyoni 936 y’amafaranga y’u Rwanda igenewe kongerera ubushobozi no kwigisha imyuga ababyiruka, mu Karere ka Kamonyi, by’umwihariko abatoranijwe mu mishinga 239 yari yaranditse isaba inkunga.
Iyo mishinga yajonjowe ku bufatanye n’ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere ry’ubumenyingiro ‘SDF’, aho 38 igaragaza impinduka zikenewe mu rubyiruko.
Umuyobozi wa WDA, Gasana Jerome yatangaje ko mu guhitamo imishinga hibanzwe ku mishinga igaragaza udushya kandi ikorerwa ahegereye abagenerwabikorwa bayo.
Gasana avuga ko mu ntego za WDA harimo no guteza imbere amahugurwa mu bumenyingiro, ndetse no kurushaho guha icyizere ibikorerwa mu Rwanda byakozwe n’Abanyarwanda (Made in Rwanda).
Umwe mu batsindiye imishinga muri 3 bo mu Karere ka Kamonyi, Muramira Bernard uyobora Strive Foundation Rwanda yabwiye IGIHE ko inkunga agenewe izamufasha kuzamura ibikorwa bye byo kwigisha urubyiruko imyuga y’ubugeni bushingiye mu guhanga udushy, cyane cyane ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, nko mu ngo z’abantu no mu birori bihuza abantu nk’ubukwe.
Mu butumwa bwe, Jacques Rutsinga uyobora Akarere ka Kamonyi yasabye abahawe inkunga kuyikoresha icyo bayisabiye kuko igihugu cyabizeye kikabafasha mu kongera amikoro, ariko bitabaye umwanya wo kwikemurira ibibazo biberekeyeho gusa.
Rutsinga ati: “Mwagize umugisha wo gufasha kongerera ababyiruka ubumenyi, kandi kwigisha ababyiruka ni ukureberera igihugu kuko ni bo mizero y’igihugu. Aba ejo ni bo bazakorera igihugu bagiteza imbere kuko twabaraze umwuga wababeshaho.”
Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya 4, mu gihe mu byiciro biheruka by’imishinga y’ubumenyingiro mu rubyiruko, hafashijwe guhugura urubyiruko 8500 binyuze mu bigo 70 byahawe agera kuri miliyari 2 na miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO