00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Hatashywe ‘Smart Classroom’ yitezweho kurushaho gukundisha abanyeshuri imibare

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 7 February 2020 saa 09:02
Yasuwe :

Mu ishuri ryisumbuye rya Rutobwe riherereye mu Murenge wa Kayumbu, Akarere ka Kamonyi hatashywe icyumba cy’ishuri kizajya cyifashishwa mu kwigisha amasomo y’imibare na Siyansi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni icyumba cy’ishuri cyubatswe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare (AIMS), ku bufatanye n’umuryango Mastercard Foundation.

Ubuyobozi bwa AIMS buvuga ko nk’ikigo kigisha amasomo y’imibare y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, kubaka ibi byumba by’amashuri birimo ikoranabuhanga bizabafasha kubaka bahereye hasi ubumenyi bw’abanyeshuri babagana.

Umuyobozi wa gahunda yo guhugura abarimu muri AIMS Dr Herine Otieno yavuze ko yizera ko kwigisha imibare n’andi masomo ya siyansi hifashishijwe ikoranabuhanga bizarushaho koroshya uburyo aya masomo atangwa no kuyakundisha abana.

Yagize ati “Hari uburyo ikoranabuhanga rishobora gufasha kubera ko binyuze mu ikoranabuhanga umwarimu ashobora kubona ahantu henshi akura amakuru y’ibyo agiye kwigisha, abarimu bashobora kubona ibintu bisobanura neza ibyo bigishaga mu magambo, abanyeshuri bakabibona mu bikorwa.

Dr Otieno asanga bizarushaho gukundisha abanyeshuri amasomo y’imibare na Siyansi.

Ati “ twizera ko mu gukora ibi, bamwe mu banyeshuri bakekaga ko imibare na siyansi bikomeye, ko nta kamaro bifite bazafasha kubona ingero zirushijeho z’uburyo imibare na Siyansi bikoreshwa binyuze mu ikoranabuhanga kandi kubera ko bituma habaho kwisanganaho, buri wese akagira uruhare bigatuma byishimirwa. Turateganya ko hari umubare w’abanyeshuri uzaterwa imbaraga n’ibi”.

Muhayimana Samuel wigisha imibare muri ES Rutobwe, asanga kuva iri koranabuhanga barihabwa hari icyahindutse ku buryo abana bafataga imibare.

Ati “Urabizi siyansi hari igihe abana bishyiramo ko zikomera ariko iyo tuzihuje n’ikoranabuhanga ya masomo birangira yoroshye abana bakayishimira, iyo abana bayishimira birangira batsinze mu ishuri. Ntabwo ari ibintu abana barambirwa ngo basinzire kandi binatuma bagira ubumenyi bwagutse kurenza ibiri ku nteganyanyigisho”

Muhayimana asanga kandi ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzafasha abarimu n’abanyeshuri kudatakaza umwanya cyane bandika ku kibaho, ahubwo bakaba bawukoresha bakora ubushakashatsi.

Kugeza uyu munsi AIMS imaze kubaka ubu bwoko bw’ibyumba by’amashuri mu bigo 14 byo mu turere 14.

Umunyeshuri wiga amasomo y’Imibare, Ubutabire n’Ubumenyamuntu Karenzi Laurent yavuze ko iki cyumba kizavugurura uburyo yigaga.

Ati “Urebye mbere twigaga ibintu ariko ntitubashe kubisonukirwa neza kuko byabaga ari mu magambo gusa, ariko ubu iyo hagize ikikuyobera ushobora kujya kuri internet ukabona andi makuru”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza Uwamahoro Prisca yashimye iki gikorwa cya AIMS abwira ubuyobozi bwa ES Rutobwe ko aya ari amahirwe babonye bakwiye kuyabyaza umusaruro.

Abanyeshuri ba ES Rutobwe bagize umwanya wo kwerekana imishinga bafite ya Siyansi
Abanyeshuri bavuze ko iki cyumba kizabafasha kwiga amasomo y'imibare biboroheye
Iki cyumba kizajya cyifashishishwa mu kwigisha amasomo y'imibare hakoreshejwe ikoranabuhanga
Ni umuhango wari witabiriwe n'abafatanyabikorwa ba AIMS
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza Uwamahoro Prisca yashimye iki gikorwa cya AIMS
Umwarimu w'Imibare muri ES Rutobwe Muhayimana Samuel yabwiye abayobozi ko iki cyumba kizafasha abarimu n'abanyeshuri muri byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages