00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Hatashywe stade yubatswe n’abaturage

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 6 February 2024 saa 02:53
Yasuwe :

Mu muhango wo kwizihiza Umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda wizihizwaga ku Nshuro ya 30, ab’i Kamonyi bawizihije mu byishimo byo gutaha Sitade yagizwemo uruhare n’abaturage kuko uruhare rwabo rwarenze 70%.

Ni umuhango ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Nyamiyaga, ari nawo Umurenge Intwari y’Imanzi ,Major General Gisa Fred Rwigema avukamo.

Abatuye muri uyu murenge wa Nyamiyaga, bavuga ko bagiye inama n’ubuyobozi bwabo, bakemeza ko banyotewe n’igikorwaremeza cy’imyidagaduro nka Stade maze babihurizaho.

Kabega Joél utuye i Nyamiyaga, yavuze ko bakoranye inama n’ubuyobozi bw’Umurenge bagahitamo guhara amafaranga ya VUP bahabwaga, kugira ngo bubake igikorwaremezo kingana gutya kugira ngo urubyiruko n’abakuze bajye babona aho bidagadurira.

Yagize ati “Kuba dutashye iki kibuga ku munsi w’Intwari, ni ishema rikomeye.”

Kabega yongeraho kandi ko no kuba Intwari y’Imanzi ku rwego rw’Igihugu Rwigema avuka aha ari akarusho, nabo bakwiye kureberaho.

Ati “Tugomba kugera ikirenge mu cye, tugaharanira kuba Intwari.”

Mugenzi we Niyonagize Adria yavuze ko bahisemo iki gikorwa cyo kubaka Stade kubera ko basanze ari cyo gikorwaremezo abantu benshi bakeneye bari bakeneye iwabo.

Yongeyeho ko urugero rwiza Intwari z’igihugu zatanze zikemera kumena amaraso ndetse n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa bagezeho, ari byo bituma abariho uyu munsi babasha nabo kugera ku bikorwa by’Iterambere.

Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Inzego z’ibanze (LODA) Nyinawagaga Claudine, yashimye umuhate w’aba baturage ku bw’igikorwa bagezeho bagaragaje uruhare rugaragara.

Yavuze ko mu mbaraga z’abaturage havuyemo Miliyoni 138 Frw, maze Leta nayo ikabunganira angana na miliyoni 47 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yavuze ko ibyo aba baturage bakoze nabyo bigaragaza ubutwari budasanzwe.

Yagize ati“Uru ni urugero rw’ibishoboka, ko abaturage bashyize hamwe bakora byinshi. Uruhare rw’abaturage ni runini’’.

Meya Nahayo yakomeje avuga ko ibikorwaremezo bisigaye abaturage batari babona bagiye kubitekerezaho maze nabo bakabibegereza, kugira ngo iterambere rikomeze kwihuta.

Mu gutaha iyi Stade hanabaye umukino w’umupira w’amaguru wahuje Ikipe y’urubyiruko rw’Akarere ka Kamonyi ihura n’iy’Ingabo z’Igihugu,Brigade ya 411 ikorera mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu gihe LODA yari ibahaye amafaranga yo guhanga imirimo,bayihanze banishakira igikorwaremezo bari bakeneye mu murenge wabo wa Nyamiyaga
Iyi Stade ifite ikibuga cyiza kibereye ijisho.
Ku munsi w'ntwari ni bwo bayitashye ku mugaragaro
Stade ya Ngoma ifite umucyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages