00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Hatashywe umuyoboro w’amazi uzafasha imiryango isaga 900

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 22 March 2022 saa 11:24
Yasuwe :

Mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi hatashywe umuyoboro w’amazi, uzageza amazi meza ku miryango isaga 900.

Uyu muyoboro watashywe kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi. Wubatswe n’umuryango utegamiye kuri Leta, ARDE Kubaho ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga wo mu Budage, Sign of Hope ndetse n’akarere ka Kamonyi ku nkunga y’umuryango mpuzamahanga BMZ.

Ibikorwa by’isuku n’isukura byashyikirijwe abaturage biherereye mu Kagari ka Nteko, mu Murenge wa Mugina.

Uyu muhango watangijwe n’isurwa rya bimwe mu bikorwa remezo bijyanye n’isuku n’isukura birimo ibyumba by’umukobwa byubatswe mu bigo by’amashuri bitanu mu murenge wa Mugina.

Ibi byumba birimo igitanda, ubwogero n’ibikoresho by’ibanze by’isukura umwana w’umukobwa ashobora kwifashisha mu gihe ari mu mihango.

Hakurikiyeho gusura umuyoboro w’amazi ungana n’ibirometero 6.3 uzengurutse mu kagari ka Nteko, byitezwe ko uzafasha imiryango 947 yo mu Midugudu itatu, yagorwaga no kubona amazi meza.

Abaturage batangaje ko bari bamaze iminsi barazonzwe n’indwara zituruka ku mwanda kubera gukoresha amazi mabi, dore ko abenshi bakoreshaga amazi bavomye mu mugezi wa Nyabarongo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yashimiye abagize uruhare mu kugeza amazi meza ku baturage, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu iterambere.

Yavuze ko Guverinoma iri gukora ibishoboka byose kugira ngo umwaka wa 2024 uzagere abaturage bose bafite amazi meza, ni ukuvuga ko bazaba babasha kuyabona nibura muri metero 500 uvuye aho batuye.

Umuyobozi wa ARDE Kubaho, Murenzi Paul, yavuze ko bihaye umuhigo wo gufasha abanyarwanda kubona amazi meza kandi ko ari urugendo rukomeza.

Yavuze ko bafite indi mishinga yatangiye gutekerezwa izafasha abadafite amazi meza kuyabona.

Uyu mushinga wo kugeza amazi meza kuri benshi watangijwe na ARDE Kubaho biteganyijwe ko uzasozwa mu 2023. Bimwe mu bindi bikorwa bishyirwamo imbaraga harimo kubakira abaturage bakennye ubwiherero, kubungabunga isuku n’isukura n’ibindi.

Ibikorwa byatashywe kuri uyu wa Kabiri birimo umuyoboro w’amazi, ibigega bitatu binini by’amazi, amavomo abiri ndetse n’utuzu tubiri tw’amazi.

Hatashywe ibyumba by'umukobwa mu mashuri atanu yo mu murenge wa Mugina
Ibi bikorwa remezo byatashywe byitezweho guteza imbere isuku n'isukura muri Kamonyi
Imiryango isaga 900 niyo yagejejweho amazi meza
Utuzu tubiri tw'amazi turi mu bikorwa remezo byatashywe kuri uyu munsi wahariwe amazi
Abayobozi basobanurirwa imikorere y'utuzu tw'amazi twatashywe
Guverineri w'intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice, yashimiye abagize uruhare mu kugeza amazi meza ku baturage, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu iterambere.
Umuyobozi wa ARDE Kubaho, Murenzi Paul, yavuze ko bihaye umuhigo wo gufasha abanyarwanda kubona amazi meza kandi ko ari urugendo rukomeza.
Abaturage bishimiye ibikorwa remezo bahawe, basabwa kubibungabunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages