Uyu muyoboro watashywe kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi. Wubatswe n’umuryango utegamiye kuri Leta, ARDE Kubaho ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga wo mu Budage, Sign of Hope ndetse n’akarere ka Kamonyi ku nkunga y’umuryango mpuzamahanga BMZ.
Ibikorwa by’isuku n’isukura byashyikirijwe abaturage biherereye mu Kagari ka Nteko, mu Murenge wa Mugina.
Uyu muhango watangijwe n’isurwa rya bimwe mu bikorwa remezo bijyanye n’isuku n’isukura birimo ibyumba by’umukobwa byubatswe mu bigo by’amashuri bitanu mu murenge wa Mugina.
Ibi byumba birimo igitanda, ubwogero n’ibikoresho by’ibanze by’isukura umwana w’umukobwa ashobora kwifashisha mu gihe ari mu mihango.
Hakurikiyeho gusura umuyoboro w’amazi ungana n’ibirometero 6.3 uzengurutse mu kagari ka Nteko, byitezwe ko uzafasha imiryango 947 yo mu Midugudu itatu, yagorwaga no kubona amazi meza.
Abaturage batangaje ko bari bamaze iminsi barazonzwe n’indwara zituruka ku mwanda kubera gukoresha amazi mabi, dore ko abenshi bakoreshaga amazi bavomye mu mugezi wa Nyabarongo.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yashimiye abagize uruhare mu kugeza amazi meza ku baturage, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu iterambere.
Yavuze ko Guverinoma iri gukora ibishoboka byose kugira ngo umwaka wa 2024 uzagere abaturage bose bafite amazi meza, ni ukuvuga ko bazaba babasha kuyabona nibura muri metero 500 uvuye aho batuye.
Umuyobozi wa ARDE Kubaho, Murenzi Paul, yavuze ko bihaye umuhigo wo gufasha abanyarwanda kubona amazi meza kandi ko ari urugendo rukomeza.
Yavuze ko bafite indi mishinga yatangiye gutekerezwa izafasha abadafite amazi meza kuyabona.
Uyu mushinga wo kugeza amazi meza kuri benshi watangijwe na ARDE Kubaho biteganyijwe ko uzasozwa mu 2023. Bimwe mu bindi bikorwa bishyirwamo imbaraga harimo kubakira abaturage bakennye ubwiherero, kubungabunga isuku n’isukura n’ibindi.
Ibikorwa byatashywe kuri uyu wa Kabiri birimo umuyoboro w’amazi, ibigega bitatu binini by’amazi, amavomo abiri ndetse n’utuzu tubiri tw’amazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!