00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Hubatswe isoko rizagoboka urubyiruko rwakoreraga mu kajagari

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 October 2023 saa 01:05
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, abaturage batuye mu murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi bahawe isoko ry’imbuto n’imboga rizabafasha kwiteza imbere mu bucuzuri bwabo bw’imbuto n’imboga.

Iri soko rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi basaga 190, rikaba ryitezweho gufasha urubyiruko rurimo abakobwa, abahungu n’abagore muri rusange basanzwe bahacururiza.

Iri soko ry’imbuto n’imboga rya Mushimba ryubatswe n’umuryango nyarwanda utari uwa leta uharanira iterambere ry’umwana urubyiruko n’umugore Save Generations Organization ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere - RGB ku Nkunga ya UNDP binyuze mu mushinga "Tumurinde twubaka ejo heza" ushyirwa mu bikorwa na Save Generations Organization mu karere ka Kamonyi.

Ubusanzwe Isoko rya Mushimba ryari ryubakishije imbaho n’amabati nabwo aho gucururiza hadahagije, bigateza akajagari mu bucuruzi kuko abakiliya ntaho bagiraga basanga ibicuruzwa hahoraho.

Uwase Angelique usanzwe acururiza muri iri soko ndetse akaba ari n’umwe mu baba mu mushinga wa Tumurinde Twubaka ejo Heza, yavuze ko yishimiye kuba yarahawe aho gucururiza hizewe kuko ubusanzwe yacururizaga ku muhanda.

Yagize ati“Mbere byarangoraga kuko sinagiraga aho gucururiza. Nagendanaga ibicuruzwa mu ntoki ku muhanda bigatuma numva ntatekanye, ariko ubu ndumva nishimiye kuba Save Generations Organization yaratwubakiye isoko. Bizadufasha gukora dutuje kandi no guhana amakuru y’uburyo twagura imikorere na bagenzi bacu bizatworohera kuko tuzaba dukorera hamwe ”.

Kayitesi Claudine na we yavuze ko yishimiye isoko bahawe. Ati “ Nakoraga ubucuruzi bwo mu muhanda butemewe rimwe na rimwe ibyo ncuruza bikangirika ndetse bikamviramo no gufungwa bitewe n’uko nacuruzaga bitemewe ku muhanda mu buryo buteje akajagari. Ndashimira Save Generations Organization yadutekerejeho mu buryo twe tutari kwishoboza itwubakira isoko rizangirira akamaro kuko nziteza imbere."

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère yavuze ko kuba abahawe isoko babonye aho bakorera hisanzuye, bikwiye kubabera imbarutso y’iterambere by’umwihariko abakiri bato.

Yagize ati “Kuba baritinyutse bakumva ko bakwiye kwiteza imbere, turabasaba gukora cyane. Abana b’abakobwa n’abahungu bafite imiryango bitaho bakiri bato, bakomeze bumve ko inshingano zabo bazikora neza. Turabasaba kwirinda ibyatuma bongera gusubira inyuma, akomeza ashimira umufatanyabikorwa Save Generations Organization yagize uruhare mu iyubakwa ryiri soko”.

Umukozi ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga iterwa inkunga n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, Yvonne Habiyonizeye yavuze ko iri soko ritanga icyizere mu iterambere ry’urubyiruko rwa Gacurabwenge kuko riri ahantu heza habafasha kubona abaguzi, by’umwihariko umutekano w’abana barera ukarushaho kwitabwaho kuko hari irerero.

Uwaje ahagarariye Inama Njyanama ya Save Generations Organization Nadine Niyitegeka yashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi, asaba urubyiruko rwahawe isoko kurushaho kuribungabunga baribyaza umusaruro mu buryo bw’ubucuruzi bwiza kandi bwemewe.

Hakim Mugenyi wari uhagarariye Save Generations Organization, yavuze ko bishimiye kuba iri soko ryahawe urubyiruko n’abagore kuko rizabafasha kwiteza imbere.

Yavuze ko Save Generations Organization isanzwe ikorera mu karere ka Kamonyi kuva 2018 kugeza ubu ibikorwa bigamije kongerera ubumenyi abangavu, ingimbi n’urubyiruko muri rusange ku buzima bw’imyororokere, kuri ubu bakaba bazakomeza gukurikirana uko iryo soko rifasha abagore n’abakobwa kwiteza imbere.

Mugenyi avuga ko by’umwihariko iri soko rizafasha abakobwa n’abagore kugira umutekano ndetse n’ibibazo bahuraga nabyo bikagabanuka birimo ihohoterwa n’ibindi.

Abayobozi n'abafatanyabikorwa bahashye imboga muri iri soko rishya
Abacuruzi bishimiye kuba bahawe isoko mu gace kabamo urujya n'uruza
Hakim Mugenyi wari uhagarariye Save Generations Organization, yavuze ko bishimiye kuba iri soko ryahawe urubyiruko n’abagore kuko rizabafasha kwiteza imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère yavuze ko kuba abahawe isoko babonye aho bakorera hisanzuye, bikwiye kubabera imbarutso y’iterambere
Iri soko byitezwe ko rizajya ricururizamo abantu basaga 190
Amasoko nk'aya afasha abaturage gukora ubucuruzi bwubahirije amategeko, bakabukora mu mutekano
Abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare ngo iri soko ryubakwe, bari bitabiriye
Iri soko riri ku muhanda aho bizorohera abarikoreramo kubona abakiliya
Urubyiruko n'abagore nibo biganje mu bacuruza muri iri soko
Abayobozi batembereye iri soko rizajya ricururizwamo imboga n'imbuto
Abaturage bacinya akadiho n'abayobozi nyuma yo gufungurirwa ku mugaragaro isoko
Ubuyobozi bwa Kamonyi bwijeje aba baturage ubufatanye kugira ngo iri soko ribyazwe umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages