00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: I&M Bank yifatanyije n’abaturage bahanga umuhanda, banigishwa kuri kanseri

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 27 August 2017 saa 07:44
Yasuwe :

Abakozi n’abayobozi ba I&M Bank-Rwanda bifatanije n’abaturage bo mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi mu muganda rusange usoza Kanama, bahanga igice cy’ umuhanda ufite uburebure bwa Kirometero eshatu (3 Km) wahawe agaciro k’amafaranga arenga miliyoni imwe.

Nyuma y’umuganda abaturege bakanguriwe kwirinda indwara zitandura, cyane cyane kanseri zifata abana mu gikorwa cyateguwe na I&M Bank Rwanda ifatanije n’ikigo gishinzwe kurwanya kanseri mu bana, Rwanda Children Cancer Relief(RCCR).

Rwigimba Boniface utururiye uyu muhanda, yavuze ko byongereye agaciro ubutaka, anashima ibisobanuro yahawe kuri kanseri z’abana.

Yagize ati “Urabona aha ku ishuri habera ibikorwa byinshi, hano hepfo hari i Centre kuyigeraho byagoranaga. Hari n’abantu bajyaga no kurangura bakoresheje amagare bikabagora, ubu bigiye koroha kandi n’abantu bahafite ibibanza ubu bigiye kwiyongera agaciro. Ku bijyanye na kanseri z’abana numvise ko abagore batwite bashobora kugira uruhare kuzirinda abana, cyane cyane mu gihe batwite.”

Umuhanga mu by’imiti, akaba n’umukozi wa RCCR, Mutabazi Jean Claude, yavuze ko ubusanzwe bakora ubukangurambaga ku kurwanya izo ndwara, uko zakwirindwa harimo kubasuzumisha, kubavuza, kwirinda kunywa imiti batahawe n’abaganga cyane cyane ku bagore batwite kuko bashobora kuyanduza abana, kwirinda kunywa inzoga n’itabi n’ibindi.

Zimwe muri kanseri zibasira abana, harimo iyo mu maraso irangwa no kuva imyuna n’inturugunyo, kanseri y’impyiko ituma umwana abyimba igice cy’inda, kwihagarika amaraso n’ibindi.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe abakozi muri I&M bank, Ruhumuriza Jean Marie Vianney, yavuze ko bafite inshingano zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Twe nka Bank ntidukora ubucuruzi gusa dufite n’inshingano zo guteza imbere n’imibereho myiza y’abaturage. Ni nayo mpamvu twifuje gufatanya na kiriya kigo kugira ngo babashe gukangurira ububi bw’iriya ndwara. Nk’abafatanyabikorwa twifuje gufatanya nabo, tubinyujije mu muganda kuko ariho tubasha kubona abaturage benshi.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano M. Rose, yashimiye aba bafatanyabikorwa bifatanyije n’akarere mu muganda no gukangurira abantu kurinda no kuvuza abana kanseri.

I&M Bank yifatanyije n’abaturage ba Kamonyi mu guhanga umuhanda
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano M. Rose
Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi muri I&M bank, Ruhumuriza Jean Marie Vianney
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano M. Rose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages