00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Ikinamico ’Umurage’ yakuye ku izima umugabo wari waranze gusezerana n’umugore we

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 18 December 2017 saa 09:57
Yasuwe :

Dushimimana Emmanuel utuye mu Karere ka Kamonyi yatanze ubuhamya bugaragaza uko ikinamico ‘Umurage’ yamufashije kugira imibanire myiza n’umuryango we ndetse akaba yarasezeranye imbere y’amategeko muri kwezi k’Ukuboza 2017 nyuma y’imyaka irindwi yarinangiye.

‘Umurage’ ni ikinamico y’uruhererekane yigisha ku bijyanye n’uburenganzira bw’abana, ihohoterwa rikorerwa mu miryango, ubuzima bw’imyororokere no kurwanya imirire mibi.

Ubwo abakinnyi bayo berekezaga ku isoko rya Kayenzi mu Murenge wa Kayenzi muri Kamonyi gusakaza ubutumwa buyikubiyemo imbona nkubone, abaturage basanzwe bayumva batanze ubuhamya bw’inyungu yabazaniye n’abatari bayizi batahana imihigo yo kuyikurikirana.

Dushimimana Emmanuel utuye mu Kagari ka Bugarama mu Murenge wa Kayenzi, yatangaje ko kumva iyi kinamico byatumye afata umwanzuro wa kigabo wo gusezerana n’umugore we imbere y’amategeko nyuma y’imyaka irindwi yari amaze aseta ibirenge.

Yagize ati “Iwacu mu rugo twahoraga tugirana ibibazo by’amakimbirane, bishingiye ku mutungo kuko ntitwari twarasezeranye. Namaze kumva ikinamico ‘Umurage’ birahinduka kuko muri uku kwezi twavuye guca imbere y’amategeko kandi noneho ikintu cyiza byamfashije ni uko byazanye imibanire myiza, itarahabaga.”

Abajijwe impamvu yangaga gusezerana yagize ati“Icyatumaga nseta ibirenge ni ya myumvire y’abagabo, nkavuga ngo umugore ntabyo yakuye iwabo. Barabimbwiraga nkavuga nti ariko ubundi ndajya kuvanga ibiki nawe, wazanye iki ku buryo uza kuntegeka ngo dusezerane?”

Uyu mugabo w’imyaka 45 yatangaje ko abakinankuru nka Yabesi na Davia mu ikinamico ’Umurage’ bahoraga mu makimbirane hamwe no kubyara inda zitifuzwa aribo yabigiyeho bigatuma afata umwanzuro.

Ati “Aho duhinga mu ishyirahamwe usanga abantu baba barimo gusubiramo ibiba byakinwe mu ikinamico ‘Umurage’ noneho nk’umuntu yakumva bamwise izina rijyanye n’umukinankuru mubi akagira ipfunwe ku buryo bimutera guhinduka akifuza kwitwa izina ry’umukinankuru mwiza.”

Dushimimana Emmanuel yari yaranze gusezerana imbere y'amategeko ariko ahinduka nyuma yo kumva ikinamico 'Umurage'

Dushimimana bitewe no kuryoherwa n’ikinamico ‘Umurage’ ngo ayumva ubutaruhuka. Yagize ati “Njyewe ntabwo ndambirwa kuyumva, mpera kuri Radio Rwanda, nkayumva kuri Salus, City Radio n’ahandi hose urushinge rwanjye rubasha gufata ndongera nkabisubiramo, nkumva ubutumwa butangirwamo.”

Ikinamico ‘Umurage’ hari abo yarinze kwiyandarika

Umutoni Chance w’imyaka 27 watawe n’umugabo akamusigana uruhinja ngo abandi bamugiraga inama zo kujya mu buraya akajya abona amafaranga ariko ngo yihagazeho arihangana kubera inyigisho z’ikinamico ‘Umurage’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi, Mandela Innocent, yatangaje ko ihohoterwa ryo mu ngo nk’ubuyobozi barifatiye ingamba kandi bakaba bashimishijwe n’uko n’Ikigo Umurage Communication for Development nacyo kibafasha binyuze mu mu makinamico.

Yagize ati “Nubwo nta byera ngo de ariko abaturage bacu usanga bagaragaza impinduka nyuma y’ubukangurambaga tugenda dukora ndetse tukanabifashwamo n’iki kigo gitambutsa iyi kinamico yigisha. Nk’ubu ingo dufite zizwiho kugira amakimbirane ni eshanu kandi rimwe mu cyumweru abayobozi b’umudugudu barazisura ku buryo ubona ko na bo bahinduka.”

Mandela yavuze ko ku bijyanye n’imirire mibi, ababyeyi bakomeje kwigishwa kuko ikibazo kiri mu myumvire kuko mu ngo 28 zifite imirire mibi usanga bafite ibiribwa atari ubukene.

Ikinamico y’uruhererekane ’Umurage’ ifite uduce 152, iterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (Unicef) na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kugira ngo ikomeze gusakaza ubutumwa bwigisha kandi bubasha gutuma abariho none babasha kugira umurage mwiza bazasigira abana babo n’abazabakomokaho.

Abakinnyi b'ikinamico 'Umurage' baragaza ko amakimbirane abera mu ngo
Abantu bari benshi i Kayenzi muri Kamonyi baje kureba abakinnyi b'ikinamico 'Umurage'
Iki gikorwa cyitabiriwe n'ab'ingeri zitandukanye barimo n'abahagarariye Polisi
Ikinamico 'Umurage' yabereye Umutoni Chance inkomezi imufasha guhangana n'ibishuko by'abashakaga kumujyana mu buraya
Yahembwe radiyo abikesha gusubiza neza ibyo yumvise mu ikinamico 'Umurage'
Ubutumwa butangwa binyuze mu ikinamico 'Umurage' bwishimiwe na benshi
Bahawe ibihembo nyuma yo gusubiza ibibazo bakagaragaza ko hari ubumenyi bungutse kubera ikinamico 'Umurage'

Agace ka 51 k’ikinamico ’Umurage’ kagaragaza ihohoterwa rikorerwa mu miryango

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages