00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Impanuka y’imodoka yakomerekeyemo abagenzi 10

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 6 February 2015 saa 07:12
Yasuwe :

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace, yari itwaye abagenzi bavaga i Kigali berekeza i Muhanga yabirindutse munsi y’umuhanda, 10 barakomereka mu Murenge wa Runda, AKarere ka Kamonyi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza, yabwiye IGIHE ko imodoka yaturitse ipene, ihita ijya munsi y’umuhanda, abagenzi 10 barakomereka, ariko bidakabije cyane.
CSP Gashagaza yakomeje avuga ko abakomeretse babonye ubutabazi bwihuse, bahita bajyanwa bamwe ku (…)

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace, yari itwaye abagenzi bavaga i Kigali berekeza i Muhanga yabirindutse munsi y’umuhanda, 10 barakomereka mu Murenge wa Runda, AKarere ka Kamonyi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza, yabwiye IGIHE ko imodoka yaturitse ipene, ihita ijya munsi y’umuhanda, abagenzi 10 barakomereka, ariko bidakabije cyane.

CSP Gashagaza yakomeje avuga ko abakomeretse babonye ubutabazi bwihuse, bahita bajyanwa bamwe ku bitaro bya Remera Rukoma, abandi bajyanwa mu bitaro bya Kigali CHUK.

Iyi modoka yaturitse ipine igeze mu ikoni ihita igwa munsi y'umuhanda

Iyi mpanuka ije ari iya 4 muri iki cyumweru, nyuma y’iyahitanye Umunyemari Rwigara Assinapol, n’izindi ebyiri zabereye mu Murenmge wa Gisozi, n’izindi 2 zabereye muri Uganda zanahitanye Abanyarwanda batatu, abandi bagakomereka.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages