Imiryango icumi ituye mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, iratangaza ko yabuze icyo ifata n’ikireka nyuma yo gusezeranywa n’ubuyobozi bw’aka karere ko buzabaha ingurane y’imitungo yabo guhera mu mwaka wa 2006, nyamara kugeza ubu bikaba bitarubahirijwe.
Aya mazu aherereye ku Gasanteri ka Gihinga kari ku muhanda Kigali- Muhanga utari wagera ku Kamonyi. Aha ni naho Akarere ka kamonyi gateganya kwimukira, kuko kugeza ubu karangije no kuhubaka inzu mberabyombi.
Hafi y’iyi nzu mberabyombi ni ikicaro cy’Umurenge wa Gacurabwenge niho hari imiryango icumi ivuga ko amaso yaheze mu kirere nyuma yo kubarirwa ikiguzi cy’imitungo bari bahafite ni ukuvuga inzu n’amasambu yabo bakabwirwa ko bazishyurwa guhera mu mwaka wa 2006 nyamara kugeza ubu bakaba bavuga ko nta kirakorwa.
Bamwe mu bo twaganiriye tutatangaje amazina yabo ku mpamvu z’umutekano wabo, bavuze ko babaruriwe imitungo yabo n’ubuyobozi bw’ako karere bubabwira ko bugiye kubishyura bakimuka. Nyuma y’aho bavuga ko bategereje amaso agahera mu kirere.
Umwe muri bo yagize ati “Batubujije guhinga ibihingwa byera mu gihe kitarenze amezi atatu, batubuza gusana inzu abenshi zirenda kutugwaho kuko inzu z’ahantu nk’aha mu cyaro zitaba zikomeye zisabwa kuvugururwa kenshi. N’uyivuguruye bamubwira ko mu kugura atazongererwa ikiguzi cy’amafaranga yagenewe. Kuki batatugurira nk’uko babidusezeranyije?”.
Undi muryango twaganiriye wavuze ko nyuma yo gusabwa kudahinga ikintu kirengeje amezi atatu kuva muri 2006 kugeza ubu, ngo byabateye inzara kuko ngo ibihingwa byera mbere y’amezi atatu biba ari ibidafatika.
Mu magambo yabo bagize bati “Ntibyumvikana ukuntu badusabye nimero za konti tukazibaha bakadusaba ibyemezo by’ubutaka byacu tukabihaha kugeza n’ubu bakaba batari batwishyura, cyangwa ngo badusubize ibyangombwa byacu dushake uko twabaho”.
Ibi ngo bituma inzara ibica bakaba basaba ko bagurirwa ku giciro kijyanye n’isoko bakigira gutura ahandi, kuko ngo babona amafaranga basezeranyijwe atazabatuza mu Karere ka Kamonyi.
Ikindi kibazo bavuga ko kibakomereye ngo ni ukuntu akarere gashobora kuzisubira ntikabagurire inzu, kandi zararangiye gusenyuka bakavuga ko byabatera igihombo kidasanzwe.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques yavuze ko aba baturage babasobanuriye itegeko rijyanye no gutanga ingurane ku baturage, ko iyo hashize amezi atatu nta kirakorwa nyir’umutungo yemerewe kuwukoresha icyo ashatse.
Rutsinga yagize ati “Nta muturage twigeze tubuza gusana inzu ye nko gusana ahava cyangwa kusiga umucanga, uretse ko abashaka kongera inyubako twababwiye ko bagomba kubahiriza igishushanyo mbonera cy’akarere”.
Ikindi yavuze n’uko ngo hari bamwe mu baturage bahawe amafaranga y’ingurane y’imitungo yabo, ariko akarere kakaba kazagenda kagurira n’abandi uko ubushobozi buzagenda bwiyongera.
Ku bavuga ko akarere gafite ibyangombwa by’imitungo yabo Rutsinga yavuze ko ibyo byangombwa karere ntabyo gafite.



















TANGA IGITEKEREZO