00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Inka y’uwarokotse Jenoside yatemwe n’abataramenyekana

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 11 April 2022 saa 07:42
Yasuwe :

Abagizi ba nabi bataramenyekana batemye inka ya Ruzindana Paul wakorotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

Byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022 mu masaha ya mu gitondo mu gihe u Rwanda n’Isi bari mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bayisanze mu kiraro cyayo mu Mudugudu wa Nyabitare mu Kagari ka Ruyenzi.

Amakuru y’ibanze agera kuri IGIHE avuga ko Ruzindaza yasanze inka ye bamaze kuyitema ahagana saa Moya n’Igice za mu gitondo nyuma y’uko yari ahumuje gukama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Rafiki Umwizerwa, yabwiye IGIHE ko hataramenyekana abatemye iyo nka ariko ku bufatanye n’ubugenzacyaha batangiye iperereza.

Ati “Abayitemye ntabwo turabamenya ariko turimo kuyivura ngo turebe ko yakira no gukomeza gushakisha amakuru ngo turebe ko twamenya ababa babikoze.”

Yavuze ko ibikorwa nk’ibyo byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’icyunamo bidasanzwe kuko ari ubwa mbere bibaye.

Yasabye abaturage kutishora mu bikorwa bibi kandi bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bikorwa bijyanye nayo.

Mu Karere ka Kamonyi inka y’uwarokotse Jenoside yatemwe n’abataramenyekana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages