Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bari mu Itorero ry’Urugerero bibukijwe ko “Ndi Umunyarwanda ari umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge” kandi ko nk’urubyiruko basabwa kugira uruhare muri iyi gahunda.
Jacques RUTSINGA uyobora akarere ka Kamonyi yabisabye urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Mutarama 2015; aho bari mu Itorero rizamara iminsi 4, baganira kuri gahunda za Leta n’indangagaciro zibereye umunyarwanda.
Yagize ati “Nimwe mbaraga z’igihugu, mufite uruhare runini mu guteza imbere umuryango nyarwanda ndetse ibyo bizagerwaho ari uko imibanire hagati yanyu ari myiza kandi Ndi Umunyarwanda izabibafashamo”. Ku bw’ibyo yasabye izi ntore ko iyi politiki bayigira iyabo bakanafasha ababyeyi babo ndetse n’abavandimwe aho batuye kuyumva neza no kuyigiramo uruhare bavugisha ukuri ku mateka yabo.”
Meya RUTSINGA yabwiye aba banyeshuri kandi ko ari agaciro gakomeye kuba bitwa abanyarwanda, abasaba gukomeza ubwo bufatanye kugira ngo igihugu gikomeze gutera intambwe mu iterambere.
Mu mihigo y’izi ntore, ngo biteguye gutanga umusanzu wabo mu iterambere kuko bagiye gukorera hamwe akandi abishyize hamwe bakaba ntakibananira.
Aba banyeshuri bashimangira ko ubwo bufatanye bugomba kugaragarira by’ubwihariko mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage no mu kugira uruhare mu kwimakaza “Ndi Umunyarwanda” ku nzego zose.
Uru rugerero kuri ubu rurabera ku rwego rw’Umurenge aho aba banyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu 2014 batozwa indangagaciro zibereye na kirazira z’umuco nyarwanda.
Umutoza w’Intore ku rwego rw’Akarere madame Chantal MUGIRASONI avuga ko muri rusange mu Karere ka Kamonyi hatozwa abanyeshuri bagera ku 2200 bakaba barakusanyirijwe mu ma site 11 mu bigo by’amashuri yisumbuye hirya no hino mu Mirenge.



















TANGA IGITEKEREZO