Ibi byabye ahagana saa Saba z’ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Mata 2024.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko iyi nzu y’uyu muturage yari isakaje amategura ndetse nta n’amashanyarazi yayibagamo ku buryo bikekwa ko yatwitswe n’abantu batari bamenyekana.
Iyi nzu ikimara gufatwa n’inkongi, abanyerondo n’abaturage barimo umuryango wa nyirayo bahise bihutira kuzimya, banasohora ibintu byarimo n’amatungo, uretse ko hari bimwe mu byahiriyemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, Nsengiyumva Pierre Celestin, yavuze ko amakuru yo gushya kw’iyi nzu ari yo, ariko ko bataramenya imvano yabyo ndetse ko hagishakishwa icyaba cyateye iyi nkongi n’uwaba yabikoze.
Umuyobozi w’Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA) mu Karere ka Kamonyi, Zakariya Mwenedata, na we yemereye itangazamakuru ko aya makuru bayamenye ndetse bagikurikirana ngo hamenyekane ukuri kugira ngo niba hari n’uwabigizemo uruhare ashakishwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!