00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi-Nyamiyaga: Abari baracikanwe bagiye kubona amashanyarazi

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 11 July 2013 saa 05:00
Yasuwe :

Nyuma y’aho mu mpera z’umwaka ushize amashanyarazi ageze mu Murenge wa Nyamiyaga, umwe mu igize Akarere ka Kamonyi, hari abaturage bamwe bataragezwaho amashanyarazi kugeza magingo aya, kubera ko aho batuye nta mihanga ihagera, ariko ubuyobozi bw’uyu murenge burizeza aba baturage ko ikibazo cyabo kigiye gukemuka mu gihe cya vuba.
Abatuye mu Kagari ka Ngoma, n’imidugudu ya Buye, Umugarama, Gacumu na Ruvugizo yo mu Kagari ka Kabashumba mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, nibo bo (…)

Nyuma y’aho mu mpera z’umwaka ushize amashanyarazi ageze mu Murenge wa Nyamiyaga, umwe mu igize Akarere ka Kamonyi, hari abaturage bamwe bataragezwaho amashanyarazi kugeza magingo aya, kubera ko aho batuye nta mihanga ihagera, ariko ubuyobozi bw’uyu murenge burizeza aba baturage ko ikibazo cyabo kigiye gukemuka mu gihe cya vuba.

Abatuye mu Kagari ka Ngoma, n’imidugudu ya Buye, Umugarama, Gacumu na Ruvugizo yo mu Kagari ka Kabashumba mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, nibo bo muri uyu murenge basaba kuva mu bwigunge bwo kutagira amashanyarazi, sibyo gusa ariko kuko n’amazi meza abona umugabo agasiba undi.

Nk’uko abaturage batuye mu Kagari ka Kabashumba batangarije IGIHE, basaba ubuyobozi bwabo ko bwabafasha nabo bakabasha kugezwaho ibikorwa remezo by’amajyambere, kuko ngo byabafasha kuzamura imibereho yabo no kwiteza imbere.

Ndagijimana Diogène utuye mu Mudugudu wa Buye mu Kagari ka Kabashumba mu Murenge wa Nyamiyaga, yagize ati “Nta mazi meza tugira mu mudugudu wacu, n’iyo dushaka amazi dukora urugendo rurerure kuko tuyavoma mu bishanga, kandi amazi y’ibishanga aba atujuje ubuziranenge, rero turasaba ko ubuyobozi bwacu bwadufasha tukabona amazi meza ndetse n’amashanyarazi, kuko byadufasha cyane kandi byadushimisha kuko no gusharija telephone bidusaba kujya mu yindi midugudu irimo amashanyarazi.

Naho Habarurema utuye mu Kagari ka Ngoma we aganira na IGIHE, yagize ati “Twe mu Kagari mbamo twibera mu icuraburindi pe! Kandi tumaze Kurimenyera nta muriro mu Kagari kose,ndetse nta n’amazi tugira ubuyobozi budufashije ibyo byombi bikatugeraho bwaba butubyaye bwa kabiri”.

Gusa ibi abaturage bo murenge wa Nyamiyaga bavuga byaje kwunganirwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge wa Nyamiyaga Nkurunziza Jean de Dieu mu kiganiro yagiranye na IGIHE, kaba yayaremeje koko ko aba baturage baheze mu bwingunge.

Yagize ati “Koko iyi midugudu ya Buye, Umugarama, Gacumu na Ruvugizo ndetse n’Akagari kose ka Ngoma nta mashanyarazi bigira, kuko uyu murenge nta n’igihe kinini umaze ubonye amashanyarazi kuko twayabonye tariki 25 Ukuboza muri 2012”

Yongeyeho ko impamvu iyo midugudu n’AKagari ka Ngoma itahise igezwamo amashanyarazi, ari uko idakora ku muhanda.

Nubwo bwose bimaze gutya, uyu muyobozi atanga ihumure kuri aba baturage avuga ko Akarere ka Kamonyi kahawe ishami ryo gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi, ibi bikazafasha mu kugeza ibyo bikorwa remezo aho bitaragera muri uwo murenge, aho buri muturage azishura ibihumbi 56 by’Amanyarwanda kugirango abone amashanyarazi.

Aba mubona baracyacana akadasowa
Nta pironi rirashwingwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages