00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Polisi yakuye mu kizima imiryango 120 n’Ikigo Nderabuzima

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 May 2017 saa 08:00
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yahaye amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba imiryango isaga 120 n’Ikigo Nderabuzima cya Nyagihamba byo mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi byari bimaze igihe bigerwaho n’ingaruka zo kuba mu kizima.

Ibi hamwe n’umuganda polisi yakoranye n’abayobozi ndetse n’abaturage wo kubumba amatafari yo kubakira abatishoboye, gusanira inzu Mukamurigo Vestine no gusana umuhanda byakozwe mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, byatangijwe ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi ku wa 25 Gicurasi 2017.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyagihamba, Soeur Uwizeyemariya Marie Thérèse, yavuze ko baruhutse kubyaza ababyeyi bacanye itoroshi.

Yagize ati “Twishimye igikorwa cyo guha umuriro abaturage n’iri vuriro. Iki ni ikigo cyo mu cyaro wasangaga nijoro turi kubyaza ababyeyi ku matoroshi.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana, yavuze ko gahunda yo gutanga amashanyarazi igamije kubungabunga amahoro kandi ahabwa abari kure y’amashanyarazi asanzwe.

Yagize ati “Iyi gahunda turimo ni urugamba rwo gushaka amahoro n’umutekano biciye mu bikorwa byiza birimo guteza imbere abaturage. Mu gihugu hose twagiye dufasha ahantu hari kure y’umuriro w’amashanyarazi.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Espérance, yashimiye Polisi ibikorwa by’indashyikirwa byo kugeza amashanyarazi ku baturage n’Ikigo Nderabuzima.

Yagize ati “ Turashimira Polisi ku bikorwa yakoze, by’umwihariko mu gutanga amashanyarazi ku miryango 120 n’ikigo nderabuzima. Ni igikorwa dushima kuba ababyeyi batazongera kubyarira ku gatadowa cyangwa se mu mwijima. Ni igikorwa gikomeye kuba Polisi yazirikanye umubyeyi ubyara uba ari gutanga ubuzima. Aya mashanyarazi rero mwahawe azanabafasha mu mibereho myiza no kwibungabungira umutekano hakumirwa abitwikira umwijima bagamije gukora ibyaha.”

Ibikorwa bya Polisi byo gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire, byitezweho gufasha muri gahunda ya Leta yuko mu mwaka wa 2017/2018, 70 % by’abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

Mu turere 13 tw’igihugu ibikorwa bya Polisi bimaze gutangizwamo, imiryango isaga 1441 imaze guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Biteganijwe ko muri iki cyumweru, imiryango isaga ibihumbi bitatu izahabwa amashanyarazi na ho isaga 600 ihabwe amazi meza.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose yashimye Polisi ku bw'ibikorwa yakoze
Polisi yifatanyije n'abaturage mu muganda wo gusana inzu y'umuturage utishoboye
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Espérance, yashimiye Polisi ibikorwa by’indashyikirwa byo kugeza amashanyarazi ku baturage n’Ikigo Nderabuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages