00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Polisi yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kwiba insinga zitwara murandasi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 March 2017 saa 07:52
Yasuwe :

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yataye muri yombi inafunga abagabo babiri bakekwaho kwiba insinga zitwara murandasi z’ikigo kiyicuruza cyitwa KT Rwanda Networks Company.

Aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage babaguye gitumo igihe barimo gucukura izi nsinga maze babashyikiriza Polisi.

Amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano ni uko mbere y’uko bafatwa bari baracuruje insinga z’ubu bwoko mu Mujyi wa Kigali kandi bari baribye izindi nsinga z’amashanyarazi nyinshi mu mujyi, bari baraguriye ibikorwa byabo mu bice by’icyaro.

Nyuma yo gufatwa beretswe abaturage bo mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge bari bitabiriye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe ndetse n’abo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi mbere y’uko bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda ari naho bafungiye.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu avuga ko KT Rwanda Networks yari yagejeje ikirego kuri Polisi ku birebana n’ubujura bwakorwaga ku nsinga zayo.

Yagize ati “Nyuma yaho twakoranye n’abaturage begereye aho izo nsinga zigaragara hose, nibwo twashoboye kubafata.”

Yakomeje avuga ko Polisi yari yamaze gutangiza iperereza ryimbitse kuri ubu bujura ngo hamenyekane ibyangijwe na mbere y’uko aba bafatwa, kandi ko bagikusanya andi makuru.

SP Hitayezu yagize ati “Tumaze kumenya ko bari baragurishije n’insinga z’amashanyarazi nyinshi, tukaba tuboneyeho gusaba abaturage ko uwo bazabona wese ugira ibyo akora kuri izi nsinga atambaye ibiranga ikigo akorera azahita abimenyesha Polisi imwegereye.”

SP Hitayezu yatangaje ko ubujura bw’ibikorwaremezo busubiza inyuma iterambere rimaze kugerwaho asaba ko buri wese yabigira inshingano ze kubirwanya.

Ingingo ya 406 y’igitabo cy’amategeko ahana ivuga ko, umuntu wese ku bushake, usenya cyangwa wonona, ku buryo ubwo ari bwo bwose, burundu cyangwa igice kimwe, inzu, amateme, ingomero, impombo z’amazi n’inzira yazo, imihanda, inzira za gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku nshuro icumi z’agaciro k’ibyangijwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages