00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: RIG yubakiye icumbi uwapfakajwe na jenoside inamworoza inka

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 4 July 2014 saa 02:02
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikigo Rwanda Investment Group (RIG) bwubakiye inzu bunagabira inka umupfakazi wa Jenoside Mukabisangwa Pascasie wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, mu rwego rwo kumufasha kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside.
Iyi nzu izatwara asaga miliyoni ebyiri yatangiye kubakirwa umuryango wa Mukabisangwa, ije nk’igisubizo cy’icumbi cyari gikomereye uyu muryango, kuko iyo bari basanzwe babamo ishaje ku buryo iyo imvura yagwaga mu ijoro basabwaga kubyuka birinda ko yabagwa hejuru, (…)

Ubuyobozi bw’ikigo Rwanda Investment Group (RIG) bwubakiye inzu bunagabira inka umupfakazi wa Jenoside Mukabisangwa Pascasie wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, mu rwego rwo kumufasha kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside.

Iyi nzu izatwara asaga miliyoni ebyiri yatangiye kubakirwa umuryango wa Mukabisangwa, ije nk’igisubizo cy’icumbi cyari gikomereye uyu muryango, kuko iyo bari basanzwe babamo ishaje ku buryo iyo imvura yagwaga mu ijoro basabwaga kubyuka birinda ko yabagwa hejuru, nk’uko babibwiye IGIHE.

Mukabisangwa yagize ati “Hari ubwo imvura yagwaga nkarara nicaye mfite ubwoba ko natwarwa n’agatotsi ikatugwa hejuru.”

Uretse n’ikibazo cy’inzu yari ishaje, uyu muryango bivugwa ko wahoze utunze amatungo menshi mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi zikaza gusahurwa zose uko zakabaye, wagabiwe inka ebyiri zo kubafasha mu bijyanye no kubona ifumbire n’amata; ibi bikaba bibaye nyuma y’uko uyu muryango wagize ibyago inka bari baragabiwe na IBUKA igapfa.

Inzu ya Mukabisangwa yari iraye izamugwaho

Kuba yagabiwe inka ihaka ndetse ifite inyana akaba agiye kubakirwa inzu, Mukabisangwa avuga ko ari igitangaza cy’Imana kuko we atibwiraga ko azabibona vuba kandi icya rimwe nk’uko byamugendekeye.

Yagize ati “Ibimbayeho biranejeje kuko najyaga numva kuri radiyo bavuga ngo umuntu yaremewe sinibwire ko nanjye byangeraho. Nkubwije ukuri sinatekerezaga ko nabona inzu n’amatungo igihe nk’iki, uretse ko najyaga nibwira ko wenda Imana izacisha igitangaza muri aba bana banjye kera bakazabinkorera.”

Umuyobozi wa RIG akurikirana imirimo y'abitegura kubaka

Kuba uyu muryango wari ukeneye kugobokwa byemezwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zivuga ko n’ubusanzwe yari ku murongo w’abakeneye ubufasha, gusa hakaba hari hakiri inzitizi z’aho amikoro azaturuka.

Dr Ivan Twagirashema Umuyobozi mukuru wa RIG, avuga ko gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye mu gihe cyo kwibuka ari inshingano buri wese yakagombye kwiha kandi agaharanira kuyuzuza.

Dr Twagirashema yasabye uyu muryango guharanira iterambere

Twagirashema avuga ko ubusanzwe hari gahunda yo kumugabira gusa, bahagera bagasanga n’inzu ye imeze nabi bikaba ngombwa ko nayo bamufasha kuyubaka kugira ngo atangire ubuzima bushya, kandi bikamubera intambwe itangira akiterera izikurikiyeho.

Umuyobozi wa RIG yasabye abagize umuryango wafashijwe kubyaza umusaruro ibyo bahawe bakiteza imbere, abibutsa ko agaciro kabyo n’ubwo atari kanini cyane ariko icy’ingenzi cyari ukongera gutera urubuto rw’ubutunzi aho bwahoze mbere ya Jenoside yabatwaye abo mu muryango wabo.

Inka zahawe uwacitse ku icumu

Yagize ati “Twaje gutera urubuto rw’ubutunzi aho bwahoze, kuko turabizi ko muri uru rugo hahoze amatungo n’ubundi butunzi bwinshi.”

Dr Twagirashema yifurije uyu muryango gutera imbere kandi mu gihe kiri imbere nabo bakazagabira abandi.

Muri iki gikorwa kandi Mukabisangwa ndetse n’undi muryango umwe wo muri uyu murenge bahawe impano igizwe n’ibiribwa.

Ibikorwa nk’ibi byo gufasha abacitse ku icumu kwiyubaka RIG ibikora buri mwaka, igasobanura ko mu guhitamo abafashwa hitabwa cyane ku bababaye kurusha abandi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages