Mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage serivisi z’ubuhinzi kugira ngo zirusheho kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango ni ngombwa ko ababukora bongera imbaraga mu gukoresha inyongeramusaruro kandi bagahinga igihingwa cyatoranyijwe kiberanye n’akarere kabo.
Ibi, Butare Louis, Umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi (RAB) ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuwa 5 Kanama 2014, yateranye i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge ihuza ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa muri gahunda z’ubuhinzi n’ubworozi.
Butare Louis ashimangira ko gahunda ya “Twigire Bahinzi” izatuma ubuhinzi bukorwa kinyamwuga koko, kandi amakuru akamenyekana ku gihe bityo bikorohera ubuyobozi mu rwego rwo kunganira abahinzi igihe havutse ikibazo mu buhinzi bwabo.
Butare yavuze ko abahinzi basabwa kuba mu matsinda kandi bagakorera mu makoperative, bagatekereza ku cyakorwa kugira ngo ubuhinzi bwabo bubagirire akamaro. Butare yagize ati "Aho igihe kigeze abahinzi bacu bagomba kureba kure bagatekereza bo ubwabo icyo bakora kugira ngo ubutaka bwabo burusheho kubyazwa umusaruro babone ibibatunga kandi basagurire n’amasoko”.
Uyu muyobozi wa RAB mu Majyepfo yasabye ubuyobozi bw’Akarere gukomeza kwegereza abahinzi inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure hakiri kare kugira ngo bibafashe kwitegura neza igihembwe cy’ihinga gitaha.
Ku kirebana no kwegereza abaturage amafumbire, Uwineza Claudine, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ashimangira ko bazakomeza kuba hafi abahinzi bakagezwaho ibyangombwa byose hakiri kare kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.
Uwineza ati "Ni inshingano zacu nk’ubuyobozi kunganira abaturage muri gahunda z’iterambere, tukababa hafi, tukabegereza imbuto nziza, tukabasobanurira kugira ngo barusheho gusangira amakuru n’ubuyobozi bwabo kuri Politiki z’ubuhinzi”.
Avuga kuri gahunda ya “Twigire Bahinzi”, Umuyobozi w’Akarere Wungirije yasabye abahinzi kwibumbira mu matsinda kandi bakitoramo komite ku buryo uru ruzaba urubuga rwo kwigira hamwe ibirebana no kongera umusaruro. Yakomeje kandi asaba abahinzi kugira umuco wo kwizigamira kugira ngo bijye biborohera kugura ifumbire mvaruganda yo kunganira iy’imborera.
Mu Karere ka Kamonyi ibi biganiro byari byitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye bifite aho bihuriye na gahunda z’ubuhinzi barimo abakozi bashinzwe ubuhinzi mu Mirenge, abacungamutungo ba SACCO, abakozi bashinzwe iterambere mu tugari, abahagarariye amakoperative na ba rwiyemezamirimo bagurisha inyongeramusaruro.



















TANGA IGITEKEREZO