Umuganga wabyaje uwo mubyeyi yabwiye Flash TV ko ibyo ari bintu bidasanzwe ndetse ko na nyina w’umwana byamunaniye kubyakira. Gusa uyu muganga atanga icyizere ko akurikije uko ako kaguru ka gatatu kameze uwo mwana ashobora kubagwa agakira, agakura nk’abandi bana basanzwe.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mugina mu Karere ka Kamonyi aho uwo mwana yavukiye, Ruzigana Jean Damascène, yavuze ko uyu mwana atavukanye amaguru atatu nkuko bamwe babikeka.
Ati “ Abantu babifashe uko bitari, umwana wavutse ejo tariki ya ya 4 Gicurasi 2017, yavukanye ’malformation congénitale’ ni urundi rugingo yari afite hafi y’umwanya ndangagitsina. Ni ibintu bisanzwe bibaho ko mu gihe umwana yirema mu nda ya nyina hashobora gukorwa urugingo rutarirwo, ako kantu kaba kaje rero abaganga bagakuraho kandi birakira.”
Yakomeje agira ati “Kuba umubyeyi yarabyaye neza ni ikigaragaza ko ako kantu kadakomeye, iyo biba bikomeye aba yaroherejwe ku bitaro mbere kuko urabizi ko ku bigo nderabuzima tutabaga, ntiyabazwe rero.”
Uru ruhinja rwoherejwe ku bitaro bya Remera Rukoma nabyo bikaba byamwohereje ku bitaro bya CHUK ariho arimo gukurikiranirwa n’inzobere mu kubaga.



















TANGA IGITEKEREZO