Amakuru y’ubu bwicanyi yamenyekanye ku Cyumweru tariki14 Mutarama mu 2024, gusa bwakozwe ku wa Gatandatu.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yavuze ko uyu muryango utari ku rutonde rw’imiryango yari ifitanye amakimbirane, ndetse ashimangira ko bikekwa ko uyu mugore yishwe n’umugabo we amunize.
Ati “Ntabwo bari basanganywe amakimbirane, kuko no ku rutonde rw’abo dufite abo bataruriho.”
Dr Nahayo yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane ashobora gutuma bambura ubuzima abo bashakanye.
Ati “Buri muturage agomba kuba ijisho rya mugenzi we, ahubwo bakajya bihutira gutangira amakuru ku gihe y’ahavugwa ibibazo by’ubwimvikane buke.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko uyu mugabo ukekwaho iki cyaha afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Musambira.
Umurambo w’umugore wahise ujyanwa mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo usuzumwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!