Mu gitondo cyo ku wa 18 Mata 2018 nibwo inkuru y’urupfu w’umwana uri mu kigero cy’imyaka 12 yumvikanye, aguye ku bitaro bya Remera Rukoma aho yari arwarijwe na se ukekwaho kuba ariwe wamukubise.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ati “Yarwanye n’umugore we ku wa 17 Mata 2018, saa tatu z’ijoro, afata inkoni agiye kuyikubita umugore, ayikubita umwana we witwa Dushimimana. Bahise bamujyana ku Kigo nderabuzima cya Gihara, yoherezwa ku Bitaro bya Remera ari naho yaguye. Umugabo Twamufashe, ari kuri Sitatiyo ya Polisi ya Rukoma.”
Polisi yemeje ko uwo mugabo yari asanganywe amakimbirane n’umugore we, igira inama abaturage yo gutangira amakuru ku gihe no gucika ku muco wo kwihanira.



















TANGA IGITEKEREZO