00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Umugabo wari wagiye koga muri piscine ya hoteli yarohamye arapfa

Yanditswe na Nshimiyimana Théogène
Kuya 31 August 2026 saa 10:03
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi bwatangaje ko hari umugabo wagiye koga muri piscine yitwa Lemon Hills ararohama arapfa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Kanama 2026 muri piscine ya hoteli yitwa Lemon Hills haje umugabo koga arohama mu mazi arapfa.

Hoteli yitwa Lemon Hills iherereye mu mudugudu wa Nyagacaca mu kagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi.

Nyakwigendera yari umugabo witwa Mugwaneza Donatien.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Ndayisaba Egide yemereye IGIHE ko nyakwigendera yagiye koga muri Piscine akarohama mu mazi agapfa.

Yagize ati"Ni byo Koko muri piscine ya hoteli yitwa Lemon Hills haje umugabo ararohama muri piscine yaho aho yarimo koga"

Gitifu Ndayisaba akomeza avuga ko umurambo wa nyakwigendera wavanywe mu mazi ukaba ujyanwa ku buruhukira bw’ibitaro kandi inzego z’umutekano zatangiye iperereza gusa ntabaratabwa muri yombi.

Yagize ati "Piscine zikwiye kugira abantu bazobereye mu bijyanye no koga ariko by’umwihariko abajya koga bakagira impungege kuko kugirango impanuka zigabanyuke birareba na banyiri piscine kugira abazubereye koga bakita kubaje koga"


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages