00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Umugabo yishe murumuna we amuteye igice cy’icupa mu mutima

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 24 October 2017 saa 10:01
Yasuwe :

Umugabo ukomoka mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, arakekwaho kwica murumuna we witwa Gasimba Simon, amuteye ikimene cy’icupa ry’inzoga mu mutima.

Urupfu rwa Gasimba Simon w’imyaka 38 y’amavuko, rwamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ukwakira 2017, ku kabari gaherereye mu Kagari ka Gihara banyweragamo inzoga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, IP. Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko ukekwaho kwica murumuna we yahise acika n’ubu agishakishwa.

Yagize ati “Ni uwishe umuvandimwe we, bapfuye ibintu by’amasambu. Yahise acika bari bari ahantu ku kabari, barashwana batangira kurwana, amukubita icupa ku mutima, yigiye hirya gato ahita yikubita hasi, undi ahita yiruka abacika atyo.”

Yakomeje avuga ko hagikorwa iperereza ngo bamenye amakuru yimbitse kuri urwo rupfu no gushakisha uwo ukekwaho kwica umuvandimwe we kuko yahise acika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages