Uyu muganga yafashwe ku gicamunsi cyo kuwa 31 Werurwe 2017 nyuma y’amakuru yatanzwe n’umukozi we yari amaze guha agera ku bihumbi 200 ngo agende ayavunjisha hirya no hino agarukane amazima nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana yabitangaje.
Yagize ati “Nyuma yo kuyamuha, nta na hamwe yavunjishije ahubwo yihutiye kubimenyesha Polisi; nibwo hoherezwaga abapolisi basanga uyu muganga asigaranye 100,000 yandi mu nzu yabagamo.”
Akomeza avuga ko iperereza ryahise ritangira rikaba rigaragaza ko uwo muganga yari yatanze amafaranga 100, 000 mazima bakamuha 300,000 y’amiganano , hakaba hagishakishwa abari inyuma y’ubucuruzi bw’ariya y’amiganano.
Ati “Turashima cyane imyitwarire y’uyu mukozi wari uhawe akazi ko kujya kuvunjisha, aho kubikora agafata urugendo rurenga kilomereto 10 aje gutanga amakuru kuri polisi , ni ikintu cyo gushima kandi cyo gushyigikira.”
Yakomeje asaba n’undi wese wabona abakoresha amafaranga y’amiganano gutungira agatoki Polisi imwegereye agahagarikwa mu maguru mashya.
CIP Hakizimana yagaye abishora mu bucuruzi bw’amafaranga y’amiganano, avuga ko iminsi yabo ari mike kuko Polisi n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage batazabihanganira.
Yagiriye abacuruzi inama yo kugura utumashini dutahura amafaranga y’amiganano kugira ngo birinde kugwa mu gihombo batewe na bene ayo mafaranga.
Uyu muganga acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda mu gihe iperereza rigikomeje.
Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana,uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.
Ingingo ya 602 ivuga ko umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.





Ibitekerezo 0